Abarenga 6,000 bagiye kuza mu Rwanda kumurika ingufu z’amashanyarazi

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ifatanyije n’abikorera b’imbere mu Gihugu no hanze, baritegura imurikagurisha Nyafurika ry’ingufu z’amashanyarazi (Africa Energy Expo), ngo rizasiga Abanyarwanda bose bacaniwe muri 2024.

Bahamya ko iri murikagurisha ry'iby'ingufu z'amashanyarazi ari ingenzi
Bahamya ko iri murikagurisha ry’iby’ingufu z’amashanyarazi ari ingenzi

Kugeza ubu Abaturarwanda bafite amashanyarazi ngo baragera kuri 70% by’ingo zose mu Gihugu, nk’uko bitangazwa n’Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri MININFRA ushinzwe Amazi n’Ingufu, Gen B Cesar.

Gen avuga ko aba barimo 20% bacana imirasire hamwe na 50% bacana ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku ngomero, nyiramugengeri na gaz metane, ariko intego ikaba iyo kuzasiga umwaka utaha wa 2024 Abaturarwanda bose babonye amashanyarazi.

Gen agira ati "Mu mwaka utaha wa 2024 turashaka kugira abaturage bose 100% bafite amashanyarazi, amwe azaba aturuka ku mirasire andi anyura mu nsinga."

Yizeza abacana imirasire imaze imyaka irenga itatu, ko bazahita bahabwa amashanyarazi anyura ku nsinga, ariko ko abo icyo gihe kitararenga bafite ibikoresho bitagikora, basabwa kubimenyesha Ikigo gicuruza umuriro (UDCL) kikabafasha kubisimbuza.

Gen avuga ko imurikagurisha ry’ingufu z’amashanyarazi rizaba ku matariki ya 20-22 Gashyantare 2024, ngo hazazamo udushya turimo ingufu zikomoka ku muyaga no ku mashyuza.

Uwitwa Azzan Mohamed uyobora ikigo Informa Markets, gitegura inama mpuzamahanga, avuga ko u Rwanda rugomba kwitegura abashyitsi barenga ibihumbi bitandatu, barimo abashoramari mu by’ingufu z’amashanyarazi baturutse mu bihugu 25.

Azzan agira ati "Itsinda ry’abakozi bacu rifasha abantu guhura no kuganira ndetse no gushyira imikono ku masezerano, afite agaciro ka za Miliyari z’Amadolari ya Amerika, bikaba ari byo byitezweho gukorerwa mu Rwanda."

Imurikagurisha rya ‘Africa Energy Expo’ ryitezweho kuzana ibikoreshwa n’amashanyarazi atangiza ibidukikije, harimo imodoka, amagare na moto, amaziko yo gutekaho n’ibindi bikora imirimo idashingiye ku gucana ibiti na peteroli, cyangwa ibibikoresha ku rugero ruto.

Abagize Urugaga rw’Abikorera bateguza Abaturarwanda muri rusange, gutangira gushaka ibyo bazakiriza abashyitsi ndetse n’aho bazabakirira bagataha banyuzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka