Abarenga 290 mu 1859 barangije Iwawa ntibafite aho bataha

Imibare itangazwa n’ikigo cya Iwawa igaragaza ko abangana na 293 mu barenga 1800 barangije muri icyo kigo badafite aho bataha.

Urubyiruko rungana na 1859 rwarangije kugororerwa Iwawa
Urubyiruko rungana na 1859 rwarangije kugororerwa Iwawa

Iyo mibare yatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017, ubwo abagera ku 1859 basozaga icyiciro cya 12 cy’amasomo y’imyuga no kugororwa mu kigo cya Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga kiri ku kirwa cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro.

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko urwo rubyiruko rungana na 293 rudafite aho rutaha, rutitaweho rushobora gusubira mu buzererezi.

Umuyobozi w’ikigo cya Iwawa, Nicolas Niyongabo niho ahera ahamagarira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuba hafi urwo rubyiruko kugira ngo rudasubira mu muhanda.

Ubwo buyobozi buvuga ko kandi mu rubyiruko 1859 rwarangije muri icyo kigo, bwasanze urungana na 625 rwarahagiye rutazi gusoma no kwandika.

Ubuyobozi bw’ikigo cya Iwawa bugaragaza ko 651 batashoboye kurangiza amashuri abanza, 195 bashoboye kwiga amashuri abanza, naho 63 bacikirije amashuri yisumbuye, mu gihe 10 bize kaminuza ariko ntibashobore kuyirangiza.

Ubwo buyobozi butangaza ko benshi mu rubyiruko ruhajyanwa kubera kubatwa n’ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ubwo buyobozi bugaragaza ko 590 mu 1859 baharangije bakoreshaga urumogi, 496 bakoreshaga inzoga z’inkorano mu gihe abafatiwe mu buzererezi bari 294.

Ikindi ngo ni uko 18 muri abo baharangije basanzwe bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Iyo mibare igaragaza ko umubare munini w’abakoresha ibiyobwabwenge ari urubyiruko kuko 1527 barangije Iwawa ari ingaragu naho 332 bakaba bubatse.

Abajyanwa Iwawa bagororwa bakanigishwa imyuga mu gihe kingana n’umwaka umwe. Umwe mu bahajyanwe atangwaho ibihumbi 235RWf ku mwaka. Bivuze ko abo 1859 baharangije batanzweho miliyoni zirenga 484Wf.

Kuva ikigo cya Iwawa cyatangira kimaze kwakira urubyiruko rubarirwa mu bihumbi 11.

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko ababyeyi bashyize mu bikorwa inshingano zo kurera neza, abanyamadini n’ubuyobozi bakigisha abo bashinzwe, byatuma Leta idakomeza guhomba amafaranga ikoresha ku rubyiruko rujyanwa Iwawa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko abobantu bashakirwa Amazu yokubamo mugihe bavuye iwawa nibura bakishyurirwa inzu nibyo kurya Mumeze 6 abanza hanyuma hakaboneka abakorera bushake bashinze kubashakira imirimo Ndetse natwe tuba mumahanga tukamenya uburyo bwiza twabateramo inkunga murakoze kandi turashi mira reta yubumwe mugikorwa cyiza cyogufasha

Erneste muhizi yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka