Abarebwa n’ingendo zo mu kirere bariga uko ibibazo birimo byakemuka

Abayobozi bo mu bihugu 27 bya Afurika bafite aho bahuriye n’ingendo zo mu kirere, barimo kwigira hamwe uko ibibazo biri mu bwikorezi bwo mu kirere byakemuka.

Ni inama ihuriyemo ibihugu 27 byo ku mugabane wa Afurika
Ni inama ihuriyemo ibihugu 27 byo ku mugabane wa Afurika

Ni mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali irimo kurebera hamwe ibibazo bikigaragara ku mugabane wa Afurika, biri mur bwikorezi bwo mu kirere no gufata ingamba ku buryo byakemurwa.

Byinshi muri ibyo ngo bibazo biterwa no kudahuzwa n’imiyoborere y’ubwikorezi bwo muri Afurika, ku buryo kimwe mu bigomba gukorwa muri iyi nama ari ukureba uko bihuzwa n’inzego zifite aho zihuriye n’ubwikorezi kuri uyu mugabane, yaba igihugu ukwacyo cyangwa imiryango bihuriyemo.

Kugeza uyu munsi buri gihugu muri Afurika gikora ukwacyo cyangwa se bigakorera mu muryango bahuriyemo, ariko hakaba haramaze gushyirwaho politiki y’ubwikorezi bwo mu kirere, y’ibihugu bya Afurika (African Civil Aviation Policy), izagenderwaho na buri wese, ikaba irimo gushyirwamo amategeko n’amabwiriza kugira ngo byose bihuzwe, bityo bibe ari bimwe mu bihugu bihuriye kuri uyu mugabane.

Impuguke mu bijyanye no kurengera uburenganzira bw’umuguzi muri Komisiyo ishinzwe indege za gisiviri muri Afurika (African Civil Aviation Commission), Emmanuel Butera Mwesigye, avuga ko politiki irimo gukorwa ikubiyemo imikoranire y’inzego n’uko ubwikorezi bwo mu kirere bukwiye kuba buyobowe, kuva ku rwego rw’ibihugu kugera ku rwego rw’umugabane.

Ati “Harimo imbogamizi ariko inshingano zacu ni uguhuza ibihugu, tugakora ubuvugizi, tukabereka imbogamizi n’inyungu zirimo baramutse bavuganye, ubu rero nicyo dushyize imbere. Icyo tugamije ni ukugabanya ibiciro by’ubwikorezi muri Afurika, kuko ubwacu hagati yacu ntabwo dukwiye kuba tuzamura ibiciro cyangwa se imisoro hagati yacu, icya mbere ni ugukuraho iyo misoro idafite aho ishingiye, twakoze inyigo itugaragariza ko imisoro imwe ishyirwaho n’ibihugu idakwiriye”.

Bernard Dzawanda avuga ko ibigo bikora ubwikorezi muri Afurika bikeneye kongererwa ubushobozi
Bernard Dzawanda avuga ko ibigo bikora ubwikorezi muri Afurika bikeneye kongererwa ubushobozi

Akomeze agira ati “Ubu rero ni ukujya tujya mu bihugu tukababwira tuti iyi misoro nimuyikureho, kugira ngo ubwikorezi bwo mu kirere buhenduke buri wese ashobore kuba yagenda, noneho tubabwire buri muntu afungure ikirere cye, ku buryo indege yo mu Rwanda igenda ikajya muri Tanzania, Uganda n’ahandi itarinze kugirana amasezerano n’icyo gihugu”.

Isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo muri Afurika y’amajyepfo (COMESA), ku bufatanye n’indi miryango ifite aho ihuriye n’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibuhugu by’Uburayi (UE), basinye amasezerano yo gutanga inkunga ingana n’amayero miliyoni 8, yo gufasha mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iy’Amajyepfo ndetse n’ibikora ku Nyanja y’u Buhinde.

Ni amasezerano y’imyaka ine agamije gushyiraho isoko rimwe rihurihweho n’ibihugu by’Afurika mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, hashyirwaho amategeko n’amabwiriza ahuriweho n’ibigo bishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere.

Bernard Dzawanda ni impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubwikorezi, avuga ko kugira ngo ubwikorezi bwo muri Afurika burusheho gukora neza kandi mu buryo bwiza, bukeneye kongerwamo imbaraga mu bijyanye n’ibikoresho kugira ngo bajye mu buryo bwiza bwo kuba bafatanya mu ri ubwo bwikorezi.

Biteganyijwe ko iyi nama yatangiye ku wa Mbere tariki 29 Kanama, izarangira tariki 31 Kamana 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka