Abaraperi Nasty C na Cassper Nyovest bagiye gutaramira abanyakigali

Abaraperi bakomoka muri Afurika y’Epfo, Nasty C na Cassper Nyovest bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe ‘Ferwaba All Star Game Concert’ kizabera muri BK Arena tariki 23 Nzeri 2023.

Abaraperi bakomeye ku mugabane wa Afurika bagiye gutaramira mu Rwanda
Abaraperi bakomeye ku mugabane wa Afurika bagiye gutaramira mu Rwanda

Iki gitaramo batumiwemo na Ferwaba kizahuzwa n’umukino w’ishiraniro wa ‘All Star Game 2023’ ndetse kikaba kiri no mu bigize urugendo rw’ibitaramo bizenguruka Isi bise “African Throne World Tour”.

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga nibwo aba baraperi b’ibihangage ku mugabane wa Afurika, bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo mu gutangaza byinshi kuri uru rugendo barimo rw’ibitaramo bizazenguruka isi.

Aba baraperi batangaje ko ibitaramo byabo biri mu byiciro, aho icya mbere kizatangirira muri Tanzaniya ku ya 18 Kanama basoreze I Joburg muri Afurika y’Epfo ku ya 28 Ukwakira 2023.

Kuri gahunda y’ibi bitaramo, harimo bibiri bazakorera muri Tanzania I Arusha na Dar Es Salaam, bakazahava berekeza Mbabane muri Eswatini, Nairobi muri Kenya n’ahandi.

Biteganyijwe ko aba baraperi bazagera I Kigali bavuye gutaramira I Lusaka muri Zambia aho bazatamira ku wa 9 Nzeri 2023.

Nyuma yo gutaramira I Kigali muri BK Arena aba baraperi bazakomereza muri Afurika y’Epfo aho bafite ibitaramo bitatu bizabera I Durban, Cape Town na Johannesburg.

Nasty C w’imyaka 26 si ubwa mbere agiye gutaramira I Kigali dore ko aheruka gutaramira abanya-Kigali muri Kamena 2022 ubwo yari mu gitaramo ‘Chop life Kigali’. Mugihe Cassper Nyovest w’imyaka 32 we ni ubwa mbere agiye gutaramira I Kigali.

Ferwaba All Star Game 2023, ni umukino w’intoranywa ugamije gusoza umwaka w’imikino wa 2022/2023 muri Basketball y’u Rwanda. Ibiciro byo kwinjira muri ibi birori ntibiratangazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka