Abarangiza Kaminuza bagahugurwa na DOT ngo babona imirimo ku kigero cya 85%
Umushinga mpuzamahanga DOT (Digital Opportunity Trust) uhugura abantu kwibyazamo impano bafite kugira ngo babone imirimo, uratangaza ko abarangiza Kaminuza bagahugurwa nawo, bafite amahirwe yo kubona imirimo ku kigero cya 85%, ugereranyije na 8% by’ababona imirimo batarahuguwe.
Ubuyobozi bwa DOT mu Rwanda bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 1/11/2013, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku rubyiruko 125, bari bamaze amezi arenga icyenda bahugurwa mu bijyanye no guhuza ibyo biga n’ibyo abantu bakeneye kugira ngo babone imirimo.

Ku rwego mpuzamahanga nabwo ngo ikigero cy’ababona imirimo kijya hejuru cyane iyo abarangije kwiga muri za Kaminuza babanje kunyura mu bigo bibamenyereza, nk’uko Umunyakanada washinze DOT unayikuriye ku rwego mpuzamahanga, Janet Longmore yasobanuye.
Yagize ati: “Nyuma yo guhugurwa nabonye hari abahita bibonera icyo bakora nk’uwatangije ubworozi bwe; imiryango ituranye n’abantu duhugura usanga ivuga ko bayifitiye akamaro gahambaye; kuko tuba twabubatsemo icyizere bakaba abantu bafite ijambo, bayobora abandi, ku buryo n’abatanga imirimo bose bahera ku bantu bahuguwe na DOT.”

Abahugurwa na DOT ngo bagira uruhare rukomeye mu bukangurambaga bw’abaturage, aho abayobozi mu nzego z’ibanze ngo bagabanyirijwe umutwaro ukomeye wo kugendagenda bajijura abaturage, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Justus Kangwagye, yabitangaje.
Rulindo ni akarere kavamo umusaruro munini cyane w’ibikomoka ku bworozi bw’inkoko, aho abafite iyo mishinga y’ubworozi bigishwa uburyo bwo kuyicunga neza.
Jeannette Muterampundu ukirimo guhugurwa na DOT yagize ati:”Uwahuguwe n’uwo mushinga ntabwo ajya gusaba akazi ahubwo arakihangira; nk’ubu namaze kubona icyo nzakora n’ubwo kitajyanye n’ibinyabuzima no kubungabunga ibidukikije nk’uko nabyize muri Kaminuza.”
Ministeri ifite mu nshingano urubyiruko yishimiye inkunga ya DOT n’abo ihugura, aho Ministiri Jean Philbert Nsengimana agira ati:” Nizeye ko mutari babandi bavuga ko ntacyo bimaze gutekereza ku mushinga bakora, bitewe no kubura igishoro; igishoro cya mbere ni ubuzima, ubwenge bwo gutekereza, no kwiyemeza.”
Kuva uyu mushingwa wa DOT watangizwa mu Rwanda mu myaka itatu ishize, ngo wahuguye urubyiruko 220, nabo bakaba ngo bamaze guhugura abaturage barenga ibihumbi 36, ku bijyanye n’imicungire y’imishinga, ikoranabuhanga, imikorere yageza umuntu ku rwunguko rumunogeye, ndetse no gukorera abantu ubuvugizi.
DOT-Rwanda ivuga ko mu myaka ine iri imbere, urubyiruko rugera kuri 7,500 bazaba bamaze kubona imirimo bitewe n’uko bahuguwe bakabyumva, ndetse ngo n’abazasanga bagikeneye kongera kwiga bazasubirayo, bakurikiranywe n’uwo mushinga kugeza babonye imirimo bakora.
Mu kwezi k’Ukuboza k’uyu mwaka, DOT-Rwanda ngo izashyira itangazo ku rubuga rwayo, rihamagarira abarangiza Kaminuza kwitabira kwandika basaba amahugurwa, ngo rikazamara amezi atatu rigaragara kuri urwo rubuga. Uyu mushinga uvuga ko ukorera mu turere twose tw’igihugu, usibye aka Rusizi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
DOT twayisaba kongera igatanga amahugurwa kubantu benshi kuko haraho yafunze imiryango kandi benshi aribwo bari batangiye kuyigana,
Ubumenyi mutanga bwagize akamaro
Mwazatubariza DOT niba bateganya kuba bagera no mu Karere ka Rusizi? Ndatangaye kubona ko uturere twose tw’U Rwanda DOT ikoreramo usibye aka RUSIZI. Bizabe impamo se koko ko Rusizi ari ikindi gihugu?
Ndabatumye kumbariza muzantumikire.