Abarangije muri KP basabwe kubaka umusingi bashinze
Abanyeshuri barangije kwiga mu ishuri rya Kibogora Polytechnic (KP) basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye mu ishuri bakagirira igihugu akamaro.
Ibi babisabwe n’umuyobozi w’iri shuri mu muhango wa mbere wo guhabwa impamyabushobozi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2015 aho bita I Maseka mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo.

Umuyobozi mukru w’ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic, Ian Higginbotham, yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo muri iri shuri kubyaza umusaruro ubumenyi bungukiye muri iri shuri bagakora bubaka ejo habo heza, abibutsa ko ejo habo heza hatazaza nk’impanuka ko bagomba guhora biteguye.
Yagize ati “Nta mwubatsi ushobora gutsindira igihembo kuko yujuje umusingi n’ubwo umusingi ari ngombwa nyamara azashimirwa ko yubatse inzu kuri wa musingi, umuhate wanjye ni wo wubaka ibintu bikomeye, nimuhere ku bumenyi mwahawe mububyaze umusaruro, ingero ni nyinshi ko hari benshi bateye imbere bahereye no ku busa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamari Aime Fabien, yasabye abarangije muri KP guhaguruka bagakora bakihangira imirimo, ubumenyi babonye bakabukoresha baba agakiza n’urumuri bya rubanda.
Ati “mwahawe ubumenyi mubukoreshe mutekereze cyane muhange imirimo munayihe abandi, igihugu cyirahari kugira ngo kibashyigikire mubyaze umusaruro nyawo amahirwe muhawe”.

Abarangije muri iri shuri rya Kp bemeza ko bahakuye ubumenyi buhagije bakaba bagiye kwerekana umusaruro wavuye mu masomo babonye.
Julienne Nyiransabimana yabisobanuye agira ati “tuhakuye ubupfura n’uburere ndetse n’ubumenyi turabufite, tugiye kwerekana ibyo twize dukorana umurava kandi tunoza akazi tuzakora”.
Abanyeshuri 265 nibo basoje amasomo yabo muri Kibogora Polytechnic bakaba ari nabo mfura za mbere z’iri shuri. Abarangije bize amashami atandukanye, arimo ibijyanye n’ubuforomo, uburezi, amajyambere y’icyaro, ubukungu n’iyobokamana.
Iri shuri rimaze imyaka irenga itatu rishinzwe rifite abanyeshuri basaga 800, rikaba rishamikiye ku itorero ry’abametodiste libre mu Rwanda.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|