Abarangije muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda barihiwe n’ikigega FARG barashimye
Itsinda ry’abanyeshuri barangiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) barihiwe n’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside, bashimye uburyo iki kigega cyabaereye umuryango mushya kikabitaho nyuma y’uko benshi muri bo bari barasigaye ari imfubyi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2012, nibwo iri tsinda ryari rihuriwemo n’abanyeshuri bigeze kuba abakuru b’imiryango muri AERG n’ababaye abayobozi bayo, bahuriye ku cyicaro gikuru cya FARG, mu rwego rwo kwerekana ko batibagiwe ibyo bakorewe.

Mu butumwa n’ubuhamya byatanzwe na benshi muri abo banyeshuri, bagaragaje ko ingaruka basigiwe n’ibyo babonye muri Jenoside no kuba barasigaye ari bonyine mu miryango, biri mu byari gutuma kuri ubu bari mu buzima butari bwiza cyangwa bamwe baraniyahuye.
Gusa inkunga bahawe na FARG yabasindagije mu mashuri yabo, bensh bamaze kugera kuri byinshi, ku buryo batagiheranywe n’agahinda k’ibyo baciyemo, ahubwo bahanze amaso imbere, nk’uko byatangajwe na Jean Jacques Dukuze wari uhagarariye iryo tsinda.

Yagize ati: “Umuntu wadukoreye igikorwa cyo kukurihira akaguha ibikoresho, twasanzwe gushima aricyo twakora. Ubu tumaze kugera ahantu hashimishije kuko twageze ku isoko ry’umurimo tukabasha gukoresha ubumenyi twahawe”.
Laurence Iragena nawe wari muri iri tsinda urwangije mu ishami ry’icungamari, yemeza ko gushima bituma uwakugiriye neza akomeza kugira umurava wo gufasha abandi. Akavuga ko bashima FARG kuba yarongeye kubaha icyizere cyo kubaho.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa FARG, bashimishijwe n’uko abo banyeshuri aribo babashije kuza bwa mbere mu itsinda, kuko abandi baza gushimira ku giti cyabo. Kuza kwabo bigafatwa nk’abana bagarutse iwabo, nk’uuko byatanajwe na Theophile Ruberangeyo uyobora FARG.
Mu byo aba banyeshuri bakanguriwe ni uguharanira kwigira no gufasha abatarabashije kugera aho bageze, kugira ngo ikibazo cyo kumva ko abacitse ku icumu ari bantu bakennye kandi batishoboye byacika, nk’uko byagarutsweho na Jean de Dieu Mucyo, umunyamabanga nshinwabikorwa wa CNLG.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse nifuzaga list y’abanyeshuri baziga kaminuza 2013/2014
Yewe, utashima FARG n’ubuyobozi bwayo, yaba yiyibagije urukundo Leta yacu idahwema kutugaragariza, yigomwa bike ifite, kugirango natwe abana barokotse jenoside tube abagabo. Erega yatubereye umubyeyi mu kigwi cy’ababyeyi twabuze. Dushimire Perezida wacu, Paul Kagame ni Umubyeyi koko!
VK
Ntawe utashima ibyiza FARG yatugejejeho ahubwo abo bavandimwe bacu baje ari bacye, ubu taha twasabaga ko cyazaba igikorwa kikemenyekana hose kigacishwa mu matangazo ubundi tukaza turi benshi mukareba ibyishimo byacu, ariko ntibyatubuza gushima aba banje natwe tubari inyuma.