Abarangije ibihano bakwiye guherekezwa nyuma yo gusubira mu miryango yabo - Depite Ndangiza
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, Depite Ndangiza Madina, yatangaje ko hakwiye urundi rugendo rwo guherekeza abarangije ibihano ku bakoze ibyaha bya Jenoside, nyuma yo gusubira mu miryango yabo.

Ibi yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’abagororwa bahamwe n’icyaha cya Jenoside bagiye kurangiza igihano, aho barimo bategurirwa gusubira mu muryango nyarwanda ndetse bakaba bari kumwe n’amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Depite Ndangiza avuga ko abarangije ibihano bakwiye gukomeza guhabwa inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’ubuyobozi bukajya bukomeza kubakurikirana bukabagira inama, kugira ngo bataba intandaro y’ingengabitekerezo ya Jenoside banahembera amacakubiri.
Ati “Icyo twabonye nuko hagikenewe ubukangurambaga kuri aba bantu bagiye kurekurwa, kuko twabonye ko barimo ibyiciro by’abemeye icyaha hakaba n’abandi bakatiwe ariko batarigeze bemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bose bakaba bagiye gusubira mu muryango nyarwanda”.
Depite Ndangiza avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego z’ibanze ndetse n’urwego rw’igorora, mu gufasha aba bagiye gutaha kwakirwa mu muryango nyarwanda, ariko nabo bakirinda kujyana ingengabiterezo ya Jenoside mu muryango nyarwanda, ahubwo bagashyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Abadepite bari mu ngendo hirya no hino mu gihugu banasuye amatsida y’ubumwe n’ubwiyunge, bashima ibikorwa bibahuza ndetse n’uburyo bahabwa inyigisho zibafasha gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Abitabiriye gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa bagaragarije Abadepite akamaro ko guharanira ubumwe no kubana mu mahoro, basaba ko gahunda ikomeza gushyigikirwa kugira ngo ibyo bageraho birusheho gushinga imizi.

Umwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kurekurwa, avuga ko akirekurwa atabashaga kwegera abo yahemukiye, ariko nyuma y’amezi make arekuwe yabashije gutera intambwe ajya gusaba imbabazi abarokotse Jenoside yiciye abo mu muryango wabo.
Ashima gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko yabafashije kubohoka akabasha gusabana n’abandi, ndetse ubu usanga batumirana mu birori bitandukanye.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside batangiye ingendo mu turere dutandukanye tariki 14 Nyakanga 2025, mu gikorwa cyo gusesengura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo mu mwaka wa 2020.
Mbere yo gutangira izi ngendo babanje kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, n’inzego za Leta basanga iyi Komisiyo igomba kugira ingendo hirya no hino mu gihugu hagamijwe kugira amakuru y’inyongera agaragaza cyane uruhare rw’inzego z’ibanze n’umuryango nyarwanda muri rusange kwishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge.
Indi ntego y’uru rugendo hazanarebwa inzitizi zihari mu ishyirwamubikorwa ryiyo politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ariko hakarebwa n’ibyifuzo nama kugira ngo ubumwe n’ubudaheranwa bikomeze gusigasirwa.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|