Abarangije gukora TIG ntibazongera gutinda gutaha kubera ikibazo cya tike

Bamwe mu bakorera imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) kure y’ingo zabo bajyaga barangiza igihano bahawe ntibahite bataha mu ngo zabo kubera kubura amafaranga y’itike ariko ngo icyo kibazo ntikizongera kubaho.

Ubwo yasuraga abakorera iyo mirimo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera tariki 15/01/2013, komiseri mukuru ushinzwe imfungwa n’amagereza, Rwarakabije Paul, yababwiye ko ibyo bitazongera kubaho kuko ubu ikigo ayoboye giha amafaranga y’urugendo umutijisite usezerewe arangije igihano cye.

Yagize ati “twanze ko muzajya mutinda gutaha ahubwo mujye mihita mujya mu ngo zanyu kugirango mufashe imiryango yanyu mu bikorwa by’iterambere ndetse munakore imwe mu myuga mwigiye aha”.

Yanabasabye ko abatazi gusoma bagomba kuhava babimenye kuko bizabafasha nibasubira mu ngo zabo.

Abo batijisite iyo basezererwaga babanzaga kujya mu ngo zituye hafi aho bakabanza gukorera amafaranga ndetse rimwe na rimwe abashinzwe umutekano n’abaturage bakabafata bakongera kubagarura babashinja ko batorotse nk’uko babitangaje.

Bamwe mu bakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.
Bamwe mu bakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.

Abo batijisite kandi bagaragaje ko hari ababuze amadosiye yandikwaho imibyizi yabo bigatuma hari abazongera kuyikora, aha bakaba basubijwe ko abafite icyo kibazo kigiye gukemurwa mu maguru mashya kuko hagiye kubaho gukorana n’inzego zinyuranye zirebwa n’icyo kibazo.

Banishimiye ko bahabwa ikiruhuko cy’iminsi 10 cyo gusura imiryango yabo igihe bamaze umwaka kandi bakaba bitwara neza.
Banavuze ku kibazo cyo kuba hari bamwe muri bo babuze irangiza rubanza kandi inkiko Gacaca zikaba zararangije imirimo yazo.

Rwarakabije yabasubije ko abafite ibyo bibazo bigiye gukemurwa kuko barangije ku kigeza kuri komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside kuko ariyo yahawe amadosiye yavuye muri Gacaca.

Abo batijisite bakora imirimo yo guhinga imyumbati no gutubura imbuto zayo ndetse bagahinga soya ahantu hangana na hegitali 1100.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka