Abarangije ayisumbuye bagiye kuzajya bakora ikiswe ‘Urugerero ruciye ingando’

Komisiyo y’Igihjugu y’Itorero (NIC) itangaza ko guhera umwaka utaha abanyeshuri barangije ayisumbuye bazajya bakora urugerero rutandukanye n’urusanzwe rwiswe Urugerero ruciye ingando.

Abarangije ayisumbuye bagiye kuzajya bakora Urugerero ruciye ingando
Abarangije ayisumbuye bagiye kuzajya bakora Urugerero ruciye ingando

Ubusanzwe abo banyeshuri iyo babaga bari ku rugerero bakoraga ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’aho batuye, bakabikora bataha iwabo.

Muri ubu buryo bushya ngo abanyeshuri bazajya bahurizwa aho akarere kateguye bakore igikorwa cyateganyijwe badataha, nk’uko Edouard Bamporiki, umuyobozi wa NIC abivuga.

Agira ati “Urugerero rukorwa n’abana bataha iwabo rutanga umusaruro muke ugereranyije n’uwo twumva batanga bari hamwe ari byo twita Urugerero ruciye ingando”.

Arakomeza ati “Hazatoranywa abatsinze neza, bashyirwe hamwe ku karere bamareyo ukwezi bakora igikorwa gisubiza ikibazo gihari”.

Avuga ko impamvu batoranya abatsinze neza ari uko ari na bo bafite icyo barusha abandi bityo bakazanavamo abayobozi beza kubera indangagaciro bazahakura.

Bamporiki avuga kandi ko barimo gutekereza uko hazanabaho urugerero ku rwego rw’igihugu, ahazahurizwa abana batoranyijwe mu turere dutandukanye.

Ati “Ku rwego rw’igihugu na ho rurateganywa, ruzahuriza mu karere kamwe abana baturutse mu gihugu cyose bagamije gukemura ikibazo runaka. Urugerero rumaze umwaka rwaba rukemuye ibintu bikomeye ndetse n’icyo ushaka ko umwana azavamo waramaze kukimushyiramo”.

Eustache Ndayisaba ukuriye itorero ry’abanyeshuri ‘Intagamburuzwa’, na we avuga ko ubu buryo bushya bwaba ari bwiza.

Ati “Jye ndumva ari ikintu cyiza kuko turi hamwe tuzahungukira byinshi kandi tuzaba twitaweho n’igihugu bityo dukore tugamije kugiteza imbere”.

Byavuzwe ubwo abanyeshuri bagize itorero ‘Intagamburuzwa’ bahuriraga mu kiganiro n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu no muri za kaminuza zitandukanye, kuri uyu wa Gatanu, baganira ku cyumweru cyo kumenyereza abana bashya muri kaminuza (Induction week).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

nashaka kubaza ni gute umuntu yabasha kujya mungando njye ntago nzi uburyo bikorwa maze imyaka mike murwanda secondary ntago nayize murwanda ari university niho ndikuyiga nenda kuyisoza uyu mwaka mumfashe mwaba mukoze

KAGANDA lievin yanditse ku itariki ya: 5-01-2020  →  Musubize

ndumva abantu bose bagomba kubaryana kurugerero ruciye ingando. umuntu wese arashoboye

hagenimana yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

GUHURIZA HAMWE ABANTA NIBYIZA ARIKOSE KUBATARATSINZE NEZA BO BAZAKORA IKI IGIHE ABANDI BAZABA BAKORA INGANDO?

Byumvuhore Simon yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

KOKO RERO N’IBYAGACIRO GUHURIRG HAMWE KUKO DUSANGIRA UBUMENYI BUTANDUKANYE BITYO TUKANAHAKURA N’BURERE MBONERAGIHUGU KANDI BYAKEMURA BYINSHI MU BIBAZO ABATURARWANDA BAHURA NABYO MURAKOZE.

ISAAC MUGABO yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

NURUKA MUMURENGEWA KIBUMBWE.AKAGARI KAGAKANKA. NDASHIMIRA ABATEGUYE URUGERERO KUKO TWAHUNGUKIYEBYISHI: EX INDANGAGACIRO’ KIRAZIRA TU HUNGUKIRANISHUTI. TURASABAKO NATWE MUGIHE KITORERO RETA YANJA ITORANYABAMYEMURITWEBAGATOZA ABANDI. MURAKOZE.

BIKORIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-06-2018  →  Musubize

ndashimira komisiyo yurugerero kuko ndebye ibikorwa dukoze mukwezi kumwe birashimishije kand tubonyeko urubyiruko rushoboye kand mbonyeko kurugerero nakujenjeka twatangiye tubona bitoroshye ark byarashobotse kuko twatekerezaga abakecuru na basaza bari kunyagirwa bigatuma dukora iyo bwabaga.byaribigoye ark kubu turatekanye nubwo haraband bagituye mumanegeka urugamba ruracyakomeje

Ntakirutimana pierre yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

bisaba iki? Ugize ikibazo wabarizahe?

Ernest mugabo yanditse ku itariki ya: 28-04-2018  →  Musubize

ibyo bintu Ni byiza ahubwo mwari mwaratinze ! njye meze neza kurwari rusanzwe kandi mpagaze neza no ku manota nditeguye ntimuzansige ubundi twiyubakire urwatubyaye ! murakoze

sibomana emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

NONE TUBIKOREHO IKI?

AL4G yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

ese birashobokako umuhungu ufite dread cg inyogosho wenda yumusatsi mwinshi ko yajya mungando?kuko nkurugero njyewe nkunda umusatsi,mumfashije mwambwira,gusa umusatsi wanjye sibawukate kuko nanjye ngomba kuzajya nkora ibyo nsabwa byose nkuko nabitegetswe,arko ikibzo nuko numva bavugango bakata umusatsi wanjye,

alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

ahhh yewe Ako kantu Ni keza arko ikibazo Ni kimwe,nonese abataratsinze nez bazisigarira mungo?ubwo c Bo Ni abanyarwanda?cg iyo mwishuri byanze ubu ugiye kure yibireba ikiciro urimo?ahhh ndabon ngewe bigoranye. nonese umuntu wabonye akazi ubwo azakavaho?

ishimwe pioneer pani c yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

gusa urworugerero nirwiza ark kukimuzajonjora abataratsinze neza bazasigara bakora ik?Mwaba mubateye ipfunwe mubandi kuko nawe ashoboye gukora

gustave yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka