Abaporoso bahinduye isura yo mu Giporoso: Dore uko hasigaye hasa (Video)
Mu Giporoso hafatwa nk’amarembo y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse n’Intara y’Iburasirazuba. Ni agace gaherereye mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe.

Abantu banyura mu Giporoso muri iyi minsi babona ko hagenda hahindura isura umunsi ku wundi.
Akajagari k’inyubako zishaje cyane cyane iz’ubucuruzi katangiye kugabanuka kubera gahunda ihari yo kuvugurura inyubako zihamaze igihe kirekire.
Nk’uko babaye aba mbere kugera muri aka gace, abagize Itorero Anglican ni na bo bafashe iya mbere mu kwitabira gahunda yo kuvugurura inyubako zishaje mu Giporoso.
Reba uko mu Giporoso hasigaye hasa muri iyi Video:
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nge ntabwo ndi umwagrican,ariko renka Nshimire Canon-Rev.Antoine RUTAYISIRE nabo bafatanije kuyobora peeeeee,Muri abantu basobanutse cyane kuko mpamya ko abantu bose bafite gutekereza nkamwe u Rwanda rwarushaho kwihuta mu iterambere.Gusa Nisabire ababishinzwe kandi Antoine Rutayisire Bamurekere Mugiporoso,Kuko amasaziro ye yarayateguye kandi abikora atekereza no kuntama ze.God Blessing you Antoine!
Ku Giporoso hasigaye hasa neza cyane kubera ko Anglican Church yahavuguruye.Byari ngombwa kubera ko ari mu marembo y’ikibuga cy’indege cya Kanombe.Ariko hari ikintu ntemera Anglican Church yakoze.Muli ariya mazu yayo yo ku Giporoso,bafite Etaje y’ubucuruzi bise "Saint Peter’s House".Ntabwo Mutagatifu Petero yakoraga ubucuruzi.Ahubwo we n’abandi bigishwa ba Yezu,birirwaga mu nzira babwiriza ijambo ry’Imana.Anglican Church n’abayoboke bayo,nabo bakwiriye kwigana Yezu na Petero,bakajya mu nzira,mu masoko no ku nzu n’inzu,bakabwiriza Ijambo ry’Imana.Niwo murimo Yezu yasabye Abakristu nyakuri bose.
Uvuze neza rwose
Ni byiza ko utanze igitekerezo ariko nkubaze: Ko abitwa ba Petero/peter/pierre bose ko tutababona mu mihanda babwiriza gusa? Jye numva kwita iriya nzu izina rya gikiristu ni nuko bizera ubukiristu naho ubundi ivugabutumwa umuntu yaburebera mu bundi buryo.
@ Charles,ndasubiza ikibazo cyawe.Koko abantu bitwa abakristu uyu munsi ntabwo bigana Yesu n’abigishwa be ngo nabo bajye mu nzira babwirize abantu kandi ku buntu.Ariko muli Yohana 14,umurongo wa 12,Yezu yasabye "abamwizera bose" gukora umurimo nawe yakoraga wo kujya mu nzira bakabwiriza.
Ese abo bavuga ko ari abakristu nyabo birirwa mu nzira no mu mazu babwiriza, bakorera he ko ntawe ndabona unsanga mu nzira cyangwa mu rugo ngo ambwirize? Duhane amahoro buri wese azabazwa ibye.