Abapolisikazi barishimira ko begerejwe imiryango yabo

Abapolisi b’igitsinagore mu Rwanda barishimira ko ubu polisi yabemereye kujya bakorera akazi hafi y’ingo zabo, kuko ngo bizabafasha gukora akazi neza badahangayikiye kuba kure y’ingo zabo ndetse ntibice n’akazi kabo.

Ibi babitangarije mu nama ngarukamwaka y’abapolisikazi yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 24/3/2014 mu mujyi wa Kigali, ikaba ibaye ku nshuro ya gatanu ihuza abapolisikazi bahagarariye abandi mu gihugu hose, bakaganira bakanasubiza amaso inyuma ku buzima bwabo nk’abapolisi ariko b’abagore.

IP Viviane Umulisa, yatangarije Kigali Today ko iki cyemezo cyiza gishyigikira ihame ry’uko akazi abapoli b’abagore bakora ntaho gatandukaniye cyane n’ako abandi bakora, kandi bikaba bishimangira inshingano zabo nk’abafite imiryango.

Agira ati "Ni ikintu kinini twishimiye cyane kuko kuba turi abapolisi ntibibuza ko dufite n’ingo zacu, ntibibuza ko tuba dufite inshingano za kibyeyi, tugomba gukurikirana ibintu byose uko bigomba."

Iyi nama ngarukamwaka iteraniyemo abapolisikazi 1,200 bahagarariye abandi bose mu Rwanda.
Iyi nama ngarukamwaka iteraniyemo abapolisikazi 1,200 bahagarariye abandi bose mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Leta, ngo ishyigikiye ko abapolisikazi babaho neza, bakabasha kwita ku ngo zabo ariko ku isonga bazirikana akazi n’uruhare gafite mu iterambere n’umutekani by’igihugu.

Sheik Musa Fazil Harelimana, minisitiri w’Umutekano ufite n’urwego rwa Polisi mu nshingano ze, yasabye abapolisikazi ko n’ubwo bahawe kwegera ingo zabo ariko bidakwiye gukuraho kuba ijisho rya rubanda.

Ati "Mukwiye kwita kuri izo nshingano ebyiri arizo kwita ku mutekano wa rubanda kandi mukamenya ko ukurusha umugore mwiza aba akurusha urugo rwiza. Mureke rero abandi tubarushe ingo nziza ubwo tuzaba tubarusha no gukora inshingano nziza zo kubungabunga no kurinda umutekano w’Abanyarwanda.”

Abapolisikazi 1,200 bitabiriye iyi nama izamara iminsi ibiri, bazaganira ku kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisikazi, kwitwara neza ahari ibibazo, bazaganira ku ihame ry’imyumvire ndetse n’uburyo bwo kongera umubare w’abapolisikazi mu mwuga.

Inama ngarukamwaka y'abapolisikazi yanitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana.
Inama ngarukamwaka y’abapolisikazi yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana.

Ubwo Polisi y’u Rwanda yajyaho, umubare w’abagore n’abakobwa wari ku kigero gito cyane, kuko mu bapolisi ibihumbi bitatu bari mu Rwanda, abagore ntibarengaga 30. Kuva icyo gihe ariko hagiye hagaragara impinduka zirimo kubongera mu mubare, mu bumenyi no guteza imbere ubwuzuzanye bw’Abanyarwanda bose.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 4 )

abakobwa bacu tubarinyuma longlive RNP

jyt yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

ibib bikorwa bigamije kuzahura imibereho y’abapolisi ni byiza cyane kandi twishimiye ko ibi bizatuma umusaruro wabo wiyongera

avoka yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

Iki ni igipolisi cy’umwuga ndakurahiye!!!ariko baracyari bake mwongere umubare wabo murakoze.

Toto yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

ok nibyiza guhuriza hamwe abapolisi kazi. tubifurije akazi keza.

kagabotom yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka