Abapolisikazi 20 batangiye amahugurwa yo kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

Ku wa Mbere tariki ya 14 Weruwe 2022, Abapolisikazi 20 batangiye amahugurwa y’icyumweru kimwe agamije kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikari, aberera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Akarere ka Gasabo.

Ayo mahugurwa akaba yarateguwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo giharanira kurengera abana, amahoro n’umutekano cyitiriwe Romeo Dallaire (Dallaire Institute for Children, Peace and Security), nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Atangiza ayo mahugurwa, Komiseri ushinzwe amahugurwa n’iterambere muri Polisi y’u Rwanda, ACP Safari Uwimana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ amategeko ruhoza ku mutima kurengera abana, rubarinda ihohoterwa n’ icyabahungabanya cyose.

Yagize ati “Kurengera abana no kubarinda icyabahungabanya cyose ni inshingano zigomba kubahirizwa na buri wese, Polisi y’u Rwanda nk’urwego rwa Leta yashyize imbaraga mu kurengera uberenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”

ACP Uwimana yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego ruza ku mwanya wa kabiri, mu gutanga Abapolisi babungabunga amahoro mu muryango w’Abibumbye hirya no hino ku isi, yubahiriza amahame ya Loni yo kurengera uburenganzira bwa muntu, ikanarinda abasivili, cyane cyane hubahirizwa uburenganzira bw’abana harimo no kutinjizwa mu gisirikari.

Yakomeje avuga ko ayo masomo ari umusaruro w’amasezerano yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cyitiriwe Romeo Dallaire gishinzwe gukumira iyinjizwa mu gisirikari kw’abana ku isi hose, kandi ni urufatiro rukomeye ruzafasha mu guhugura Abapolisi benshi kuri iki kibazo cyugarije isi.

Francisca Mujawase, Uyobora by’agateganyo ikigo Dallaire Institute for Peace and Security, i Kigali, yavuzeko aya masomo yateguwe mu rwego rwo gusangira ubumenyi, no kongerera ubushobozi abapolisikazi bajya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, bikazabafasha guhangana n’ikibazo cy’iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.

Yagize ati “Aya masomo ni ingenzi kuko ikibazo cy’iyinjizwa ry’abana mu gisirikari ni ikibazo gihangayikishije Isi, u Rwanda ni urugero rwiza mu gukora ubuvugizi bugamije kurandura burundu ko abana binjizwa mu bikorwa byo gukoresha intwaro. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda nk’urwego rucunga umutekano rwafashe iya mbere mu gushyigikira ikigo cyashinzwe na Romeo Dallaire, kurandura iyinjizwa ry’abana ahabera imirwano.”

Mujawase yakomeje avugako ayo masomo ahawe Abapolisi ari ingenzi kuko azabafasha guhangana n’icyo kibazo aho bajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye, bikaba bitanga icyizere ko uburyo bwo kukirwanya iyo butangiriye mu nzego zishinzwe umutekano birushaho gutanga umusaruro, igihe cyose babasanze mu bikorwa bya gisirikari bakabafata nk’inzirakarengane, aho kubafata nka ba nyirabayazana b’intambara.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cyashinzwe na Dallaire, hagamijwe gushyigikira ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya iyinjizwa mu gisirikari ry’Abana ku Isi hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka