Abapolisikazi 20 basoje amahugurwa yo kurwanya iyinjizwa ry’abana mu bikorwa by’intambara

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022, abapolisikazi 20 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu, aho bigishwaga gukumira iyinjizwa ry’abana mu Gisirikari, no kubakoresha mu bikorwa by’intambara cyane cyane ahari imirwano.

Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cyitiriwe Romeo Dallaire gishinzwe kubungabunga uburenganzura bw’umwana, amahoro ndetse n’umutekano, wayobowe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cyitiriwe Romeo Dallaire gishinzwe Amahoro n’Umutekano ishami rya Afurika, Francisca Mujawase, nk’uko byagaragajwe n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

General (rtd) Romeo Dallaire akomoka mu gihugu cya Canada akaba yari Umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango, DIGP Ujeneza yavuze ko gukumira iyinjizwa ry’abana mu gusirikari bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa.

Yagize ati "Kugira ngo kurinda abana kwinjizwa mu gisirikari bigerweho, kubarinda kubacuruza, kubarinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa, kubarinda kujya mu mitwe y’ibyihebe, ndetse no gushyirwa mu dutsiko tw’amabandi, hakenewe ko abantu bareka kubivuga gusa ahubwo bakabishyira no mu bikorwa, bityo hakabaho uburyo buhamye bwo kubiharanira harimo guha amahugurwa Abapolisi no kubaha ibikoresho byose bikenewe, bibaha ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rwo kubaka sosiyete ifite amahoro arambye".

DIGP Ujeneza yavuze kandi ko aya mahugurwa azafasha abapolisikazi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Yibibukije kuzagaragaza impindukamu mu kazi kabo ka buri munsi, bakazaba kandi intumwa nziza mu guharanira uburenganzira bw’abana, haba mu gihugu ndetse no hanze aho bazaba boherejwe gukorera.

Yashimiye kandi ubuyobozi bw’umuryango Dallaire Institute, uburyo bugira uruhare mu guharanira uburenganzira bw’abana.

Umuyobozi w’agateganyo w’umuryango Dallaire institute, Francisca Mujawase yavuzeko guhugura no kongerera ubushobozi abapolisi bizafasha mu kubahiriza uburenganzira bw’abana haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Yagize ati "U Rwanda ni urugero rwiza ku isi, aho usanga inzego zishinzwe umutekano zigira uruhare mu kubahiriza uburenganzira bw’ abana. Amahugurwa ajyanye no kurinda ko abana binjizwa mu bikorwa bya gisirikari ntabwo ari ingenzi gusa ku bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ahubwo ni ingenzi no ku bashinzwe umutekano imbere mu gihugu.”

Umwe mu bahawe amahugurwa, CIP Justine Mukankusi, yavuze ko bize byinshi mu mahugurwa bamazemo icyumweru, ashimira Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire Institute kuba barabateguriye amahugurwa bungukiyemo ubumenyi, buzabafasha gutanga umusanzu mu kurushaho kubahiriza uburenganzira bw’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka