Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bageze i Kigali
Umutwe ugizwe n’abapolisi 143 b’Abanyarwanda bari basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe tariki 29/09/2012 bava mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Haiti, aho bari bamaze amezi icyenda.
Iki cyiciro cya kabiri cy’abapolisi (FPU2) bagarutse mu gihugu cyabo nyuma yo gusimburwa na bagenzi babo bagiye muri Haiti tariki 27/09/2012.
Bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, aba bapolisi bayobowe na Chief Superintendent, Toussaint Muzezayo bakiriwe n’abapolisi bakuru barimo umuyobozi mukuru wungirije wa polisi, Deputy Inspector General of Police, Stanley Nsabimana, nk’uko urubuga rwa internet rwa polisi rubitangaza.
Aba bapolisi bahise berekeza ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru aho baganiriye n’umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana, wanabashimiye akazi kanini bakoze n’imyitwarire myiza bagaragaje mu kuzuza isnhingano zabo.

Yanashimiye kandi nyakwigendera Sgt Hassan Bisangwa uherutse kuraswa ku bw’impanuka na mugenzi we ubwo bari bari ku irondo, anihanganisha umuryango we.
IGP Gasana yahise aha aba bapolisi ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri bagahita bakomeza akazi kabo gasanzwe.
Ku ruhande rw’abapolisi bavuye mu butumwa, Chief Supt Muzezayo yavuze ko uretse akazi kabo ko gucunga umutekano, banafatanije n’abaturage bo muri Haiti mu bikorwa by’umuganda.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
MURAKAZA NEZA IMANA IJYE IHORA IBONGERERA UMUGISHA WO GUKOMEZA GUTABARA.
you welcome back in hone