Abapolisi batanu bazamuwe mu ntera
Abapolisi b’u Rwanda batanu bazamuwe mu ntera kuwa gatanu tariki 27/07/2012 nyuma yo kumara amezi arindwi n’igice bari mu mahugurwa mu kigo cyitwa General Service Unit Training School cyo muri Kenya.
Aba bapolisi batagaragajwe amazina yabo bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP); nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Muri uwo muhango, minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yasabye aba bapolisi bazamuwe mu ntera gukorana umurava kandi bagakora nk’abanyamwuga.
Yagize ati: “mugomba gukuba inshuro eshatu ingufu zanyu nk’uko amapeti mwahawe agaragaza ubushake no gukora cyane mu kazi ka gipolisi”.
Yongeyeho ko nibakora cyane kandi bakagaragaza imyitwarire myiza bazakomeza kuzamuka mu ntera.
Aba bapolisi bagiye mu mahugurwa muri Kenya biturutse ku bufatanye burangwa hagati ya polisi z’ibihugu byombi.
Ibi birori byo kuzamurwa mu ntera kandi byitabiriwe na Emmanuel K. Gasana, umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, Valence Munyabagisha n’abandi bapolisi bakuru.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ko izindi services( ARMY& POLICE), nahose RCS yo
niryari?
Iyi ntabwo ari inkuru, ndinde wa yabambitse? Mushobora kuyisiba cyangwa ubundi buryo.
Mugerageze kuzuza iyinkuru byibura munagaragaze ipeti bari bafite mbere yoguhabwa ririya.
iyi nkuru wagiango ni igihuha nta buhanga ikoranye pe
none kuki batatubwiye amazina yabo?
ubuse iyi ni nkuru ki? niba batatangajwe amazina wabura no kutubwira aho byabereye? uburyo batoranyijwe ngo bajye kuri ayo mezi make mu mahugurwa muri Kenya cg n’ibindi dukeneye nk’abasomyi? ese ubundi iyo foto yafatiwe he? bayambikiwe Kacyiru cg ni Kenya aho bigiye?ibyo bigaga se nibyo byabahaye ububasha bwo kubona AIP? cg ?