Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi barimo guhugurwa ku kwirinda inkongi

Ku wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) ryatagije amahugurwa y’iminsi ibiri, agamije guhugura abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ku kwirinda inkongi.

Ni amahugurwa abera mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Bushonyi, Akagari ka Kaguriro, Umudugudu wa Maziba, ahari icyicaro gikuru cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, nk’uko urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda rubitangaza.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko abapolisi bose bari mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bazagerwaho bagahugurwa ku bintu bitandukanye bijyanye n’ibigize umuriro, ibitera inkongi ndetse n’uko wakoresha ibikoresho bizimya umuriro ukaba wakwitabara habaye inkongi.

Yagize ati “Kimwe nk’ahandi tumaze iminsi tugenda duhugura abakozi mu bigo bitandukanye, aba bapolisi turimo kubahugura ibigize umuriro, ingamba zo kwirinda icyateza inkongi ndetse twifashishije ibikoresho tubereka uko bakwitabara bakazimya inkongi bo ubwabo, ndetse bakaba banabihugura abo babana mu kazi, abo mu ngo zabo n’abaturanyi babo.”

ACP Gatambira yakomeje avuga ko nyuma yo gusura ahaba abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, bahawe kizimyamuriro ebyiri bashobora kwifashisha bazimya inkongi igihe ibaye.

Ku munsi wa mbere hahuguwe abapolisi 52, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, amahugurwa arakomereza muri sitasiyo za Polisi ziba ku biyaga bya Burera na Ruhondo mu Karere ka Musanze na Burera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka