Abapolisi bakuru bo mu bihugu bitandukanye baraganira ku miyoborere myiza n’amahoro

Ishuri rikuru rya Police y’u Rwanda (National Police College), ryateguye inama ngarukamwaka ku mahoro, Umutekano n’ubutabera (Symposium on Peace, Security and Justice) imara iminsi ibiri, ihuje Abapolisi bakuru 34 baturuka mu bihugu umunani bya Afurika, bamaze umwaka bakarishya ubumenyi muri iryo shuri mu bijyanye no kuyobora Abapolisi.

Abitabiriye ibyo biganiro baremeza ko bakomeje kwiga byinshi bizabafasha mu kazi
Abitabiriye ibyo biganiro baremeza ko bakomeje kwiga byinshi bizabafasha mu kazi

Iyi nama ibera mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze yafunguwe ku wa Gatatu tariki 06 ikazasozwa tariki 07 Nyakanga 2022, mu nsanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere imiyoborere myiza ku mahoro n’umutekano muri Afurika”, aho yatumiwemo impuguke zinyuranye muri politiki, ndetse n’ubuyobozi mu nzego zinyuranye zirimo RIB, RCS abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza n’abandi.

Mu ijambo ry’ikaze, CP Rafiki Mujiji, Umuyobozi w’iryo shuri, yavuze ko iyo nama ikorwa buri mwaka iyo hasozwa amasomo y’Abapolisi bakuru.

Ati “Twakira Abapolisi bakuru duha inyigisho zitandukanye, ariko tugira n’abayobozi bakuru ba Polisi baza bakamara umwaka ahangaha bahugurirwa ibijyanye no kuyobora abapolisi, aribyo twita Police Senior Command and Staff Course”.

Arongera ati “Iyo ayo mahugurwa arimo kurangira dutegura ikiganiro nk’iki kidufasha guhuza ibyo abantu bize mu mashuri, ibyo basomye mu bitabo, noneho tugahamagara abantu bafite ubunararibonye mu bintu bitandukanye ariko bifitanye isano n’ibyo abanyeshuri baba barize”.

CP Rafiki Mujiji, Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi
CP Rafiki Mujiji, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi

Ati “Buri mwaka duhindura insanganyamatsiko, uyu mwaka turavuga ku buyobozi bwiza n’uruhare bufite mu mutekano w’Igihugu n’amahoro arambye, nicyo tugiye kuganiraho mu minsi ibiri, tuzane abantu baturutse imihanda yose baze baganire, turebe ngo ibyo bintu bihura bite”.

Ikiganiro cyabimburiye iyo nama, kivuga ku “Miyoborere myiza nk’inkingi y’amahoro ndetse n’umutekano muri Afurika”, aho cyatanzwe na Prof. Neil Cooper, Dr. Mohamed Mamadou Diatta na Dr. Usta Kaitesi, kiyoborwa na Dr. Ismail Buchanan.

Abatanze icyo kiganiro, bagiye bagaruka ku bisubizo, ku bibazo by’umutekano bibangamiye Afurika.

Dr. Usta Kaitesi, yatanze urugero ku Rwanda rwishatsemo ibisubizo rwimakaza imiyoborere myiza n’ubwo rwahuye n’ibibazo byarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga uburyo u rwashyizeho inkiko Gacaca mu kwikemurira ibibazo byarwo.

Yagize inama atanga zafasha Afurika kugera ku mahoro arambye, ati “Amahoro arambye ndetse n’imiyoborere myiza bizagerwaho mu gihe tuzashyiraho ibigo byigisha indangagaciro zigendera ku mategeko, uyarenzeho akabazwa inshingano (Accountability)”.

IGP Dan Munyuza ni umwe mubatanze ibiganiro
IGP Dan Munyuza ni umwe mubatanze ibiganiro

Dr. Neil Cooper we asanga badakwiyeho kujenjekera abayobozi batubahiriza inshingano z’imiyoborere ikwiye, ati “Ni ngombwa ko imiyoborere myiza ishyirwa mu bikorwa mu kwimakaza amahoro n’umutekano, hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage”.

Naho Dr. Mohamed Mamasou Diatta, yashimangiye ko hashyirwaho ibigo bikomeye by’imiyoborere ariko hakabanza guhugurwa abazabiyobora n’abazabikoramo.

Ikiganiro cya kabiri cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere n’amakimbirane muri Afurika, bigirwamo uruhare n’abari muri Afurika ubwabo n’abaturuka hanze yayo”.

Dr. Neil Cooper
Dr. Neil Cooper

Ni ikiganiro cyatanzwe na IGP Dan Munyuza, Dr.Kennedy Kariseb, Ms. Kabera Juliet na Prof. Eduardo J. Sitoe, kiyoborwa na Lonzen Rugira.

Abenshi bavuze ko, n’ubwo hari ibihugu byinshi birangwamo amakimbirane, bitavuze ko Afurika yose ari umugabane w’amakimbirane, bemeza ko hari ibihugu bitekanye, bikwiye gufatwa nk’icyitegererezo ku bindi.

Bamwe mu bapolisi bamaze umwaka bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, bavuze byinshi bakomeje kungukira muri ibyo biganiro.

SSP Jackline Urujeni, ati “Tumaze umwaka dukurikirana amasomo ajyanye n’umutekano, uyu munsi mu biganiro twagiranye n’inzobere biratwungura ubumenyi mu byo twize bijyanye no gucunga umutekano. Hari ibibazo byugarije Afurika n’isi muri rusange, cyane cyane ibyaha ndengamupaka (Cross border Crimes), ibiganiro tubonye ahangaha ni ibizadufasha kugira ibyo duhindura nk’abashinzwe umutekano”.

Dr. Usta Kaitesi yasobanuye imiyoborere mu Rwanda binyura benshi
Dr. Usta Kaitesi yasobanuye imiyoborere mu Rwanda binyura benshi

Arongera ati “Ku miyoborere myiza naho nungutse byinshi kuko umupolisi nk’umuntu ushinzwe umutekano ngomba kumenya ese imiyoborere myiza ni iki, kuko nibyo bifasha umutekano muri rusange, igihugu kidafite imiyoborere myiza ntacyo cyageraho. Nk’abayobozi bahuguwe kuri uru rwego rwacu tuzahindura byinshi cyane, ndetse duhereye no ku bapolisi tuyobora, kuko niho ubona dukwiye kurandura ibyatambamira imiyoborere myiza n’umutekano muri rusange, birimo ruswa n’ibindi, Igihugu kitwitezeho byinshi”.

Brig Gen Dut Deng Dut uturuka muri Africa y’Epfo, yavuze ko hari byinshi yigiye mu biganiro byatanzwe.

Yavuze ko yatangajwe n’uburyo u Rwanda rukataje mu miyoborere myiza, kandi ko ari Igihugu kizi ibyo imiyoborere myiza ivuze, aho ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage kandi umuyobozi ukoze nabi akabibazwa, mu gihe igihugu cyahuye n’ibibazo byakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yatangizaga ibyo biganiro, Minisitiri w’Ubutabera, Ugirashebuja Emmanuel akaba n’intumwa nkuru ya Leta, yavuze ko ibidindiza imiyoborere myiza ari byinshi, birimo kudaha abayoborwa amahirwe angana n’ibindi.

Ashimira ubuyobozi bw’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda bwateguye ibyo biganiro, hanatoranywa n’insanganyamatsiko iha abayobozi umwanya wo gutekereza ku miyoborere.

Ati “Mfashe uyu mwanya nshimira cyane Ubuyobozi bwa Polisi bwateguye iyi nama (Symposium), bahitamo insanganyamatsiko y’ingirakamaro mu kubaka abayobozi beza b’ejo hazaza, nk’umwanya nyawo wo kumenya neza no gushyira mu ngiro uburyo butanga icyizere ku miyoborere myiza ku bantu, no kwimika amahoro n’umutekano cyane cyane muri Afurika”.

Minisitiri w'Ubutabera, Ugirashebuja Emmanuel
Minisitiri w’Ubutabera, Ugirashebuja Emmanuel

Ni inama yitabiriwe n’abanyeshuri b’Aba Ofisiye baturuka mu bihugu umunani aribyo Kenya, Malawi, Namibia, Somalia, Africa y’Epfo, Tanzania, Zambia n’u Rwanda.

Abo banyeshuri biga mu gihe cy’umwaka, bagahabwa impamyabumenyi z’amoko atatu, harimo n’abahabwa Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka