Abapolisi bakuru bari mu biganiro byo gushaka umuti w’ibibazo bihungabanya umutekano wa Afurika

Mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye mu Karere ka Musanze, hatangijwe ibiganiro by’iminsi ibiri, byiga ku gushaka umuti wo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika n’ibindi bishobora kuvuka.

Ni ibiganiro ngarukamwaka bigamije kurushaho kuzamurira ubumenyi, aba Ofisiye bakuru 32 muri Polisi y’u Rwanda n’iyo mu bindi bihugu binyuranye bya Afurika, bitegura gusoza amasomo yabo bamazemo umwaka, aho ku munsi wa mbere ibiganiro byibanze ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’itangazamakuru mu gukwirakwiza ibyaha bikomeje guteza umutekano muke muri Afurika.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, ubwo yatangizaga ibyo biganiro, yibukije abo banyeshuri kubyaza amahirwe ubumenyi bubikubiyemo dore ko byatumiwemo n’inararibonye zinyuranye, zitanga ibiganiro ku nsanganyamatsiko zibanda ku guhangana n’ibibazo bikomeje guhungabanya umutekano wa Afurika n’uw’isi muri rusange.

Ni ibiganiri bizwi ku nyito ya ‘Symposium on Peace, Security and Justice’, aho buri wese yagiye ahabwa ijambo akabaza ibibazo cyangwa agatanga igitekerezo, hagamijwe gushakira hamwe igisubizo ibyo bibazo by’umutekano muke byugarije Afurika

Mu ijambo rye Minisitiri Johnston Busingye afungura ku mugaragaro ibyo biganiro, yatangiye yibutsa ababyitabiriye kuzirikana ko bagomba kurwanya no kwirinda Covid-19, yababujije amahirwe yo kwitabira ibyo biganiro mu mwaka ushize, avuga ko raporo zikomeje gusohoka zirimo kugaragaza ubwiyongere bw’abandura.

Yagarutse ku bibazo byugarije isi bigomba gushakirwa umuti muri iyo nama, avuga amakimbirane n’intambara bishingiye ku moko, ubwiyongere bw’ibyaha by’iterabwoba, ibyorezo, ibiza, amapfa, indwara ziterwa n’imirire mibi, ibitwaro bya kirimbuzi, ihindagurika ry’ibihe, ubuhunzi n’ibindi, aho yavuze ko byose biva ku ngaruka z’iterambere ryihuta, isakazamakuru n’ikoranabuhanga bigezweho byifashishwa n’umuyoboro w’imbuga nkoranyambaga, ibyo byose bigahungabanga umutekano wa Afurika.

Minisitiri w'Ubutabera, Johnson Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye

Ni mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Confronting Emerging Security Threats in Africa”, aho Minisitiri Busingye yasabye abitabiriye ibyo biganiro barimo abo banyeshuri, impuguke zitabitabiriye inama, Abayobozi banyuranye mu nzego nkuru za Polisi y’u Rwanda, kwiga uburyo bwo gufata ingamba zo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo by’umutekano bishobora kugwira Afurika.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’impuguke z’abantu 100 barimo abo Bapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye kuva ku ipeti rya Superintendent kuzamura, baturuka mu bihugu bitanu byo muri Afurika ari byo Kenya, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Kuri uyu munsi wa mbere baganiriye ku Nsanganyamatsiko ebyiri zirimo ijyanye n’ikoranabuhanga ivuga ku Gukomeza gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, muri iki gihe cy’ikoranabuhanga mu guhanahana amakuru, haganirwa no ku nsanganyamatsiko ivuga ku mikorere n’imikoranire y’itangazamakuru n’inzego z’umutekano.

Ni insanganyamatsiko zatanzweho ibitekerezo n’inzego zinyuranye zitabiriye ibyo biganiro, n’ubwo bagiye garagaza inshingano z’itangazamakuru n’ikoranabuhanga mu mizamukire y’iterambere, ariko abenshi bakomeje kunenga uburyo iryo koranabuhanga n’itangazamakuru ari byo bikomeje kwifashishwa mu byaha by’iterabwoba, ubujura no gukwirakwiza ibitekerezo bisenya umutekano muri Afurika.

Bagiye batanga ingero z’abakomeje guhungabanya umutekano bifashishije ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, bagaragaza n’uburyo imyumvire y’abaturage yamaze gufata umuco w’izo mbuga aho barangariye cyane mu nkuru z’ibinyoma kandi zigamije gusenya umutekano wa Afurika.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Kigali Today biga muri iryo shuri, baremeza ko ubumenyi bungukiye muri ibyo biganiro ari inyongera ku masomo bamaze umwaka biga ku gucunga umutekano.

SPT Jean Bosco Kagame wo muri Police y’u Rwanda, agira ati “Tubonye abahanga bunganira abamaze iminsi batwigisha mu Ishuri rikuru rya Polisi, badusangije ubunararibonye ku ikoranabuhanga mu kubungabunga umutekano wa Afurika n’isi yose muri rusange, twungutse ubumenyi bwiyongera ku bwo dusanganwe mu gukumira ibyaha bitaraba”.

Yongeye ati “Ibibazo bijyanye na Tekinoloji n’itangazamakuru duhura na byo mu kazi kacu, ni na zo ngingo nkuru twizeho uyu munsi, aho itangazamakuru rikurikirana uburyo Polisi yuzuza inshingano zayo, aya mahugurwa icyo aba agamije ni ukutwongerera ubumenyi mu kurushaho gukora umwuga wacu kinyamwuga, ku buryo nta muturage wo guhutazwa mu kazi kacu ka gipolisi ko gucunga umutekeno w’abantu n’ibintu byabo”.

SSP Bianca Nzioki wo mu gihugu cya Kenya avuga ko ibyo biganiro ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bibangamiye isi, afata ibyo biganiro nk’uburyo bwo gushyira mu ngiro ibyo bamaze umwaka biga ukaba ngo ari umwanya wo kungurana ibitekerezo n’impuguke zinyuranye.

Yagarutse ku itumanaho avuga ko uburyo bunguranye ibitekerezo ku mikorere y’itangazamakuru, aho mu mikorere yaryo basanze ryagakwiye kuba umuyoboro wo kukemura ibibazo binyuranye rikava mu murongo wo gusenya, basanzwe rikwiye kwifashishwa mu kubaka amahoro muri Afurika.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Muri abo ba Ofisiye 32 bagiye kurangiza amasomo yabo mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, harimo n’abacungagereza ndetse n’abo mu Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z’igihugu, barimo Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Umuyobozi Mukuru wa Police y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije wa Polisi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ndetse n’abanyeshuri biga mu ishuri ry’amategeko (ILPD) 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo Intambara zishobora gushira muli Afrika.Ahubwo ziriyongera.Reba ibyo Intagondwa z’Abaslamu zikora muli Somalia,Nigeria,Mali,Burkina Faso,Nigeria,Egypt,Tchad,etc...Ingabo za UN,France na Amerika zananiwe kubatsinda.Amaherezo azaba ayahe?Imana yonyine niyo izazana Amahoro n’Umutekano ku isi,guhera ku munsi wa nyuma,imaze gushyiraho ubwami bwayo,bisobanura ubutegetsi bwayo.Buzarimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Uwo niwo muti rukumbi.

gatarayiha yanditse ku itariki ya: 18-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka