Abapolisi bakuru 36 barangije amasomo ku bijyanye no kuyobora abandi
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi urwego rwa Polisi, kuri uyu wa kane tariki 5/12/2013 abapolisi bakuru 36 barangije amasomo ku kuyobora abandi n’akazi ko mu biro ‘Intermediate Command and Staff Course’, mu ishuri rikuru rya polisi riherereye mu karere ka Musanze.
Umuyobozi wa polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Stanley Nsabimana, yasabye abarangije gukoresha ubumenyi bahawe bakemura ibibazo biboneka mu kubungabunga umutekano.
Yagize ati: “Kugirango ibibazo by’umutekano bikemuke burundu, bisaba ubumenyi ndetse n’ibikoresho. Ni muri urwo rwego iri somo turi gusoza hamwe n’andi yateguwe kugirango yongerere ubushobozi abapolisi ngo barusheho kunoza inshingano zabo”.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi Komiseri Vianney Nshimiyimana, yashimiye ubuyobozi bwa polisi, bwatekereje aya masomo agamije kongerere ubunararibonye abapolisi ngo batange umusaruro urushaho kunoga.
Muri uyu muhango kandi hashimiwe abitwaye neza, bayobowe na Chief Inspector Emmanuel Kabanda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibajye babahugura kuko amasomo yanyu ntajya apfa ubusa kuko murabishobora..
Ayo masomo rwose araryoshye kandi azagirira akamaro buri munyarwanda kuko bazabasha gukemura bimwe mu bibazo..byabaye ingutu ndetse bakazanatoza..abato batabashije kuyabona..