Abapolisi bakuru 25 bo mu bihugu by’Afurika batangiye amasomo mu Rwanda

Aba-ofisiye bakuru ba Polisi 25 bo mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye by’Afurika, kuri uyu wa mbere tariki 25/08/2014, batangiye icyiciro cya gatatu cy’amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze.

Aya masomo agenewe abayobozi bakuru ba polisi batoranyijwe mu mashami atandukanye kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha byo mu kinyejana cya 21; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, afungura ku mugaragaro iki cyiciro cya gatatu.

Aba-ofisiye bakuru ba polisi n'abayobozi babo bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gutangiza icyiciro cya gatatu cy'amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi.
Aba-ofisiye bakuru ba polisi n’abayobozi babo bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gutangiza icyiciro cya gatatu cy’amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi.

IGP Gasana agira ati: “Ni aba-ofisiye bakuru batoranyijwe ku rwego rufatirwaho ibyemezo kugira ngo bungurane inama kandi barusheho kumva no gutekereza uko umutekano wubatse mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu kinyejana cya 21.”

Zimwe mu mbogamizi z’umutekano zigaragara muri iki gihe ni ingengabitekerezo mbi ziri mu bihugu bitandukanye, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, imikoreshereze mibi y’itangazamakuru, ibyaha bikoresha ikoranabuhanga n’ibindi.

Aya masomo amara umwaka yibanda kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’imikorere ya buri munsi y’abapolisi. Ikindi babona amasomo ajyanye no guhosha amakimbirane bahabwa ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda aho barangiza bafite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree).

Bamwe mu ba-ofisiye bakuru ba polisi barimo kumva impanuro za IGP Gasana Emmanuel.
Bamwe mu ba-ofisiye bakuru ba polisi barimo kumva impanuro za IGP Gasana Emmanuel.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare, yagarutse ku butumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, avuga ko kuba iryo shuri ritanga ubumenyi ku banyeshuri bava mu bihugu bitandukanye by’Afurika ari igisubizo ku bufatanye bw’Afurika iri munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

“Twishimiye Guverinoma y’u Rwanda yaduhaye aya mahirwe, ni intambwe ikomeye kuri Guverinoma yacu ya Sudani y’Amajyepfo kwemererwa gukurikirana amasomo muri iki gihugu ni ikintu cyo kwishimira,” Lit Col. Samson Lukwasa wo muri Sudani y’Amajyepfo.

Kugeza ubu, abanyeshuri 25 bo mu Rwanda, Uganda, Sudani y’Amajyepfo, Gambia, Namibia na Ethiopia nibo bamaze kuhagera, hategerejwe abandi bo mu Burundi, Tanzaniya, Kenya na Zambia bazahagera mu minsi mike iri imbere bose bazaba bagera kuri 30; nk’uko byemezwa na ACP Damas Gatare.

Lit. Col. Samson ukomoka muri Sudani y'Amajyepfo ashimira Leta y'u Rwanda ku bwo kubemerera gukurikirana amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi.
Lit. Col. Samson ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo ashimira Leta y’u Rwanda ku bwo kubemerera gukurikirana amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi.

Icyiciro cya kabiri cy’aya masomo kitabiriwe n’ibihugu icyenda by’Afurika cyasojwe tariki 05/08/2014, iki cya gatatu gifite umwihariko kuko cyitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru bashinzwe imicungire y’abagororwa n’amagereza.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 5 )

ntacyo tudakora ngo umutekano w’akarere ubeho neza twigisaha abantu kuwurinda kuko ari isoko ya byose

baramba yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

ntacyo tudakora ngo umutekano w’akarere ubeho neza twigisaha abantu kuwurinda kuko ari isoko ya byose

baramba yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

umutekano wwanyagihugu ndetse nibyabo ukomeze ubungabungwe , aya masomo twizereko ari bwongere byinshi mugukomeza kubungabunga umutekano tumaze kugerho mugihugu cyacu

kalisa yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

aya mahugurwa ningenzi akomeze azatuma abanyafrica bose basobanukirwa kwifatanya nabanyarwanda guhangana nimpande zose abahohotera abanyarwandabahungira cyangwa bakorera.murakoze

theo yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

aya mahugurwa ningenzi akomeze azatuma abanyafrica bose basobanukirwa kwifatanya nabanyarwanda guhangana nimpande zose abahohotera abanyarwandabahungira cyangwa bakorera.murakoze

theo yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka