Abapolisi baguye mu mpanuka i Nyanza basezeweho mu cyubahiro

Abapolisi bane baguye mu mpanuka i Nyanza tariki 04/01/2013, basezeweho mu cyubahiro kuri iki cyumweru tariki 06/01/2013. Aba bapolisi ni CIP Peter Mugabo, AIP Andrew Bizimana, Mbarushimana Aimé na Rutwaza Innocent.

Abo mu miryango y’aba bapolisi bitabye Imana bagarutse ku butwari bwabaranze mu buzima bwabo, banashimira polisi y’igihugu ku gikorwa cyo kubaherekeza mu cyubahiro.

Umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K Gasana nawe yashimye ba nyakwigendera avuga ko bari intwari, bakundaga akazi, baratojwe neza ndetse bakaba bahesha ishema urwego bakoreraga.

Umurambo w'umwe mu bapolisi bitabye Imana ugiye gushyingurwa.
Umurambo w’umwe mu bapolisi bitabye Imana ugiye gushyingurwa.

IGP Gasana yagize ati: “ibikorwa byabo by’intangarugero bizatubera twese ibyo kwihesha agaciro, kugahesha polisi ndetse n’igihugu”.
Yakomeje atangaza ko urupfu rwaba bapolisi rwababaje polisi y’igihugu ndetse anihanganisha imiryango yabo.

Umuhango wo gusezera mu cyubahiro aba bapolisi witabiriwe na minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana ndetse n’umuyobozi mukuru wungirije wa polisi y’igihugu, D/IGP Stanley Nsabimana.

Impanuka yahitanye abo bapolisi yabereye mu kagari ka Gatagara, umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza tariki 04/01/2013 mu masaha ya saa yine n’igice za mu gitondo, ubwo ikamyo yo muri Kenya yataga umuhanda maze ikagonga imodoka y’aba bapolisi yari iherekeje ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi ubwo yerekezaga i Rusizi gukina n’ikipe ya Espoir FC.

Abayobozi bakuru ba Polisi na Minisitiri w'umutekano bashyira indabo ku mva z'abapolisi baguye mu mpanuka.
Abayobozi bakuru ba Polisi na Minisitiri w’umutekano bashyira indabo ku mva z’abapolisi baguye mu mpanuka.

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yahise itabara maze abandi bapolisi bane bari bakomeretse hamwe n’umushoferi wari utwaye iyo kamyo witwa Martin Simeon ibajyana ku bitaro bya Nyanza.

Polisi ikomeje gusaba abashoferi kubahiriza amategeko agenga umuhanda kugira ngo birinde impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka. Imana ibahe iruhuko ridashira.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwihangane

Ka yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Imana ibahe iruhuko ridashira kandi imiryango yabo yihangane.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

turhanganisha imiryango yabuze ababo ,police yigihugu nigihugu muri rusange ariko nifuzaga ko nazasimbura izo nzirakarengane nkusa icyivi cyazo

UZAYISENGA JPaul yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

ABO BAPOLISI B’URWANDA IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA.ARIKO DUKENEYE KUBONA AMAFOTO Y’UMUSHOFERI WABAGONZE.TWIHANGANISHIJE IMIRYANGO YABUZE ABABO,ABO BANYAMAHANGA BAZATUMARA KUKO BAGERA Iwacu bagakomeza gutwara nkuko batwara iwabo!

uwitonze JEAN René yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka