Abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru basezewe mu cyubahiro

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 216 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo n’abandi batashye ku mpamvu zitandukanye. Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Muri uwo muhango kandi hari Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

Mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba komiseri bane, ba ofisiye bakuru batandatu, ba ofisiye bato 102, abapolisi bato 80 n’abandi 24 batashye kubera impamvu z’uburwayi n’abasubijwe mu buzima busanzwe kubera impamvu zitandukanye ziteganywa n’amategeko, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rya Minisitiri Busingye, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange bagaragarije Igihugu cyabo bikaba bitumye basezererwa mu buryo bwiyubashye.

Yagize ati “Bamwe muri mwe bari ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse baba mu bashinze iki gipolisi cy’umwuga. Uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba urugendo rwanyu, mu gaciro, ubumwe, amahoro n’umutekano mwarwaniraga. Ni umwanya wo kuzirikana no kwishimira umusanzu wa buri muntu muri mwe muri iyi nzira yo kubohora igihugu, kandi urwo rugamba ruracyakomeza. Mwakoreye igihugu gishima”.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Yakomeje abasaba kuzakomeza kuba intangarugero aho bazaba bari hose, abasaba kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura.

Ati “Muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura no kuba intangarugero aho muzaba muri, aho mutemberera, aho musengera ndetse n’aho mujyana abana banyu ku mashuri. Muzabe ba ambasaderi kandi mukomeze gukorera igihugu cyanyu mufatanyije n’abandi baturage musanze.”

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko abaturarwanda baryama bagasinzira neza bakumva batuje kubera abapolisi bakora amanywa n’ijoro. Yavuze ko ibi ari igipimo cyiza cy’icyizere Abaturarwanda bafitiye Polisi y’u Rwanda.

Yaboneyeho gushima uruhare Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 binyuze mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ndetse hanatangwa ubutumwa bwo kukirinda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abashimira uruhare rwabo mu kubaka igipolisi cy’umwuga ndetse no gushimangira ituze n’umutekano w’Igihugu.

Ati “Umurava n’urukundo mwagaragarije igihugu cyanyu bizakomeza kwibukwa kandi ibyo mwaharaniye bizakomeza gusigasirwa n’abandi bapolisi musize inyuma”.

IGP Munyuza yakomeje abibutsa ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umusanzu wabo wazongera gukenerwa igihe icyo aricyo cyose. Yabasabye gukomeza gusigasira ibyo baharaniye kandi bakanabigeraho, abasaba kuzakomera ku ndangagaciro no kwiyubaha byari bisanzwe bibaranga mu kazi kabo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza

ACP (Rtd) Anthony Kulamba, wavuze mu izina ry’abapolisi bagiye mu kirihuko cy’izabukuru, yashimiye Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati “Mu izina rya bagenzi banjye turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, agahagarika Jenoside yo mu 1994 yakorerwaga Abatutsi, akunga Abanyarwanda ari yo nkingi ya mwamba mu kubaka igihugu gishya kandi cyuje amahoro buri muntu wese yishimira uyu munsi”.

ACP (Rtd) Kulamba yakomeje ashimira Umukuru w’igihugu ku kuba ari umuyobozi w’icyerekezo, umusingi w’inzego zikomeye n’imiyoborere myiza. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ari rumwe mu nzego z’igihugu zikomeye zashinzwe ku miyoborere ye, avuga ko we na bagenzi be bishimira kuba bamwe muri uwo muryango.

ACP (Rtd) Anthony Kulamba
ACP (Rtd) Anthony Kulamba

Yakomeje avuga ko we na bagenzi be bishimira kuba barakoreye igihugu cyabo kugeza ubwo bakorewe umuhango wo kubasezera mu buryo bw’icyubahiro. Yavuze ko basezerewe mu kazi bakoraga ka gipolisi ariko bazakomeza gukorera igihugu bafatanyije n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyagezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko kuki Scientists batavumbura umuti ubuza abantu gusaza?Bagiye mu kwezi,bakora indege,babaga umuntu bakamuteranya,etc..Kuki badashaka umuntu w’urupfu no gusaza?
Aha niho Imana yerekana ko ariyo tugomba kwiringira.Kubera ko nta kabuza umunsi umwe izakuraho ubusaza n’urupfu,ku bantu bapfuye bayumvira.Izabanza ibazure.

kalita yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka