Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro muri Haiti barasabwa kuzuzuza inshingano zabo neza
Umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, yagiranye ibiganiro n’abapolisi bagiye kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Haiti abasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza kandi bakuzuza inshingano zabo nk’abapolisi b’umwuga.
Ubwo bahuriraga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’igihugu ku Kacyiru, tariki 26/09/2012, IGP Gasana yagize ati: “Murangize inshingano zanyu nk’abanyamwuga, muharanira kuzamura ibendera ry’igihugu cyacu ngo mugihindure igihugu ntangarugero”.
Abapolisi 160 bari mu mutwe wa Formed Police Unit 3 (FPU3) biteganijwe ko baza guhaguruka kuri uyu wa kane tariki 27/09/2012 berekeza muri Haiti.
Iri tsinda ry’abapolisi riyobowe na Chief Supt Desire Twizere rigiye gusimbura irindi ringana naryo Formed Police Unit 2 rimazeyo amezi icyenda biteganijwe ko rizagaruka mu Rwanda kuwa gatanu tariki 28/09/2012.
Aya matsinda y’abapolisi yoherezwa muri Haiti agira uruhare mu gucunga umutekano w’abaturage, gukora amarondo no gucunga umutekano w’abantu bakomeye n’ibigo bikomeye. Bacunga kandi umutekano ahantu hateraniye abantu benshi n’abavuye mu byabo.

Itsinda rya mbere ryagiye muri Haiti tariki 30/01/2011 riza gusimburwa n’iri ryitegura kuvayo tariki 15/12/2011.
Kohereza abapolisi mu gihugu cya Haiti byatangiye nyuma y’umutingito uri ku gipimo cya 7 (7.0 magnitude) wibasiye iki gihugu mu mwaka wa 2010 ukica abarenga ibihumbi 200, ugasiga abandi benshi batagira aho bikinga.
Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bari hejuru ya 450 bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Liberia, Ivory Coast, Darfur, South Sudan na Haiti.
U Rwanda rwashimiwe ruri ku mwanya wa munani mu gutanga abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro ku isi, rukaba ku mwanya wa mbere mu bihugu 84 mu gutanga abapolisi benshi b’abagore.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Byaba byiza bose bagiyeyo kuko numva ngo uvuyeyo aza afite ku mufuka .x
nyabuneka twumvako abapolisi bavuye mubutumwa baba babonye icyerecyezo mugerageze bose bazagereyo !
twizereko abapolisi bose bizabageraho bakabasha kugira icyo bakura muri ayo mahanga !
ibihe byiza Basore muzahaseruke gitwari,kdi uwiteka azabibafashemo gusohoza ubutumwa neza.Urugendo ruhire.