Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro bambitswe imidari y’ishimwe

Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 423, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Santrafurika na Sudani y’Epfo, igikorwa cyabaye ku wa 15 Werurwe 2023.

Abapolisi bambitswe imidari y'ishimwe
Abapolisi bambitswe imidari y’ishimwe

Mu bambitswe imidari y’ishimwe harimo abapolisi 239 bagize itsinda RWAFPU-1 rikorera mu mujyi wa Malakal, mu gace ka Upper Nile muri Sudani y’Epfo, aho bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (UNMISS).

Abandi ni abapolisi 184, bakorera ahitwa Kaga Bandoro, mu Ntara ya Nana Gribizi barimo 180 bagize itsinda RWAFPU-II, ndetse n’abapolisi bane bakora akazi k’ubujyanama, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Santrafurika (MINUSCA).

Imihango yo kubashyikiriza imidari yayobowe na ba Komiseri ba Polisi y’Umuryango w’Abibumbye, Christine Fossen muri Sudani y’Epfo na CP Christophe Bizimungu uyobora Polisi ya Loni muri Repubulika ya Santrafurika.

Christine Fossen wabambitse iyi midair, yabwiye aba bapolisi b’u Rwanda bakorera muri Sudani y’Epfo, ko UN yishimira akazi bakora ka buri munsi ko gucunga umutekano w’abaturage n’uw’igihugu.

Yagize ati “Umutekano mucungira abaturage muri ibi bice ni ibintu by’agaciro, kandi turabashimira ko mubikora ku manywa na nijoro nta kudohoka.”

Fossen yanashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare rwayo mu bikorwa by’umutekano, ndetse ashimangira ko iyo u Rwanda rutaza gufasha kurinda abatuye Malakal, ikibazo cy’umutekano muke kiba cyarakomeye kurushaho.

Ati "Mwagize kandi uruhare rukomeye mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, kurinda ituze rusange n’umutekano, gukumira ubugizi bwa nabi ku nkambi z’impunzi, no gutanga uburyo bwo kubaka icyizere ku mpunzi mu rwego rwo kubafasha gusubira mu ngo zabo."

Umuyobozi w’itsinda Rwanda FPU-1, SSP Prudence Nirere Ngendahimana, yashimiye abaturage ba Malakal ku bufatanye bagaragarije itsinda ayoboye, mu kubungabunga amahoro.

Yagize ati "Twagiranye umubano mwiza n’abaturage ba Malakal, cyane cyane abo mu bice dukoreramo. Turashimira UNMISS n’ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo ku nkunga yabo n’uburyo badufasha mu kubungabunga umutekano w’abaturage."

Yakomeje ashimira abapolisi bagaragaje ubwitange mu kazi kabo ka buri munsi, barinda abaturage bavanywe mu byabo n’intambara."

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abandi bapolisi, abasirikare n’abasivili baturutse mu bihugu bitandukanye bitanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro, abayobozi muri Guverinoma n’abaturage ba Sudani y’Epfo na Santrafurika.

U Rwanda rwohereje itsinda rya mbere ry’abapolisi (FPU-1) muri Malakal mu 2015. Abapolisi bambitswe imidari kuri uyu munsi bagize itsinda rya 7, ryoherejwe muri Mata 2022.

Mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), CP Christophe Bizimungu, yashimiye abapolisi bambitswe imidari ku bwitange bwabaranze mu kurengera ikiremwa muntu.

Yakomeje abibutsa ko aho bari hose bakwiye guharanira guhora, bahesha ishema igihugu cyababyaye.

Umuyobozi w’Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari, CSP Hodali Rwanyindo, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA butahwemye kubaba hafi mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati "Ndashimira mbikuye ku mutima ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika butahwemye kutuba hafi, haba mu buryo bw’imikoranire myiza ndetse no kuzuzanya biganisha mu kurinda abaturage no kugarura ituze n’umutekano".

Uretse gucunga umutekano, itsinda RWAFPU-2 ryakoze ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo kubagezaho ibikoresho by’ubuhinzi n’imbuto yo gutera, cyane cyane ku baturage bakuwe mu byabo n’intambara bari mu nkambi ya Razaret.

Batanze kandi serivisi z’ubuvuzi ku buntu bagera kuri 380, banatera ibiti mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije.

Amatsinda yombi y’abapolisi b’u Rwanda yoherejwe muri ibyo bihugu mu bikorwa byo kurinda abasivili, gufasha mu kugarura amahoro n’umutekano muri ibyo bihugu, gukurikirana no gukora iperereza ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ndetse n’izindi nshingano nko guherekeza abayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka