Abapolisi b’u Rwanda 180 bagiye muri Santrafurika mu butumwa bwa UN
Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2022, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda babiherewe amahugurwa rya gatatu (FPU-3), rigizwe n’abapolisi 180 ryahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ryerekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Santrafurika (MINUSCA).
CP Costa Habyara, uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya iterabwoba, yifurije iri tsinda ryoherejwe ku nshuro ya mbere mu butumwa bwa MINUSCA, rizakorera ahitwa Bangassou, muri Kilometero 727 uturutse mu murwa mukuru Bangui, kugerayo amahoro no kuzasohoza neza inshingano zibajyanye.
Iri tsinda rya RWAFPU-3 niryo ryoherejwe bwa mbere mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gace ka Bangassou, aho bazaba bafite inshingano zitandukanye zirimo no kurinda abaturage b’abasivili.
Mu mpanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, ku wa Kabiri, DIGP Felix Namuhoranye, yabasabye kuzitwara neza mu kazi, bagahesha isura nziza Igihugu kibatumye, baba intangarugero mu kazi bazaba bashinzwe.
Ribaye itsinda rya kane ryoherejwe muri Santrafurika nyuma y’andi atatu yari asanzweyo, agizwe n’abapolisi 460 bose hamwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|