Abapolisi 329 bashoje amahugurwa yo kwirinda umwanzi
Abapolisi 329 bashoje amahugurwa yihariye yari amaze amezi ane arebana n’uburyo bwo guhashya umwanzi, kubohora imbohe, uburyo bwo kwirinda ndetse no kurasa yaberaga mu ishuri ry’amahugurwa i Nasho mu karere ka Kirehe.
Umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana, ubwo yasozaga ayo mahugurwa, tariki 17/12/2011, yasabye abayashoje kugira imyitwarire myiza nk’iyo berekanye mu mahugurwa.
Yagize ati “mugomba gushyira mu bikorwa ibyo mwize mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.
IGP Gasana yababwiye ko aya mahugurwa ahabwa abapolisi bo mu rwego rwo hejuru kandi ko ari intego yabo nk’abayobozi kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bikomeye.
IGP Gasana yababwiye ko kugira abapolisi bafite ubumenyi bwo hejuru ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu. Yabisobanuye muri aya magambo: “Nta mutekano nta terambere, niyo mpamvu umutekano igihe cyose ugomba kuza imbere”.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Igipolice cyacu turacyizeye mu kutubungabungira umutekano, Imana ijye ibibafashamo kuko ubu turasinzira mu mudendezo.