Abapolisi 30 bakuru bo mu karere barahugurwa ku kunoza akazi
Abapolisi 30 bo ku rwego rwa ba ofisiye baturutse mu Rwanda, u Burundi, Sudani y’Amajyepfo na Somaliya bari mu mahugurwa azamara amezi abiri, biga ku kunoza akazi mu gucunga umutekano.
Aya mahugurwa abera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru yatagiye kuri uyu wa mbere tariki 16/07/2012, yateguwe mu rwego rwo gufasha abapolisi bakuru guhangana n’imbogamizi bahura nazo; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano, Sheikh Musa Fazil Harelimana.
Ministiri Harelimana yabwiye abitabiriye ayo mahugurwa ko ibyaha bikomeza kwiyongera haba mu karere no ku rwego mpuzamahanga, bisaba ko nabo bahora bihugura bakagendaga n’igihe.
ACP Felix Namuhoranye, uyoboye Ishuri rya Polisi, yavuze ko amasomo baziga azabafasha kugira ubumenyi n’ubumenyi ngiro mu gukurikirana no kumenya ahabaye ibyaha birimo ibirenga imipaka, kumenya imiyoborere y’igikopolisi, uburenganzira bwa muntu no guhererekanya amakuru.
Yongeyeho ko imico itandukanye yahuriye muri ayo mahugurwa nayo hari icyo izongera ku bayitabiriye, mu guhanahana ubunararibonye n’ubumenyi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|