Abapolisi 18 basoje amahugurwa mu gukoresha mudasobwa
Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police officers) bagera kuri 18, kuri uyu wa kane tariki 19/04/2012 basoje amahugurwa y’ibyumweru bitatu agamije kubaha ubumenyi mu gukoresha mudasobwa.
Ubumenyi kuri mudasobwa bukenewe mu kazi kose ka buri munsi, kandi abapolisi bari bakeneye kuzamura ubumenyi bwabo kuri mudasobwa; nk’uko byatangajwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Butera mu muhango wo gusoza aya mahugurwa yaberaga ku kigo cya E- ICT Integrated Training Center, mu karere ka Nyarugenge.
ACP Butera yasabye abapolisi basoje amahugurwa kuzakoresha ubumenyi bayakuyemo mu kazi kabo ka buri munsi.
Abitabiriye aya mahugurwa bishimiye ko bongerewe ubumenyi kuri mudasobwa nk’uko bigaragara mu magambo ya Ernest Kubwimana wagize ati: “Ntitwari tuzi uburyo bakoresha mudasobwa ariko ubu dushobora gukora iby’ibanze nko kwandika no kubika ibintu.”
Kubwimana yavuze ko mbere y’uko bahabwa aya mahugurwa nta bumenyi na buke yari afite kuri mudasobwa, ubushobozi (aptitude) buke bwo kuyiga ndetse n’ikibazo cy’ururimi kikaba kitari kimworoheye. Abarangije aya mahugurwa bahawe impamyabumenyi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|