Abapolisi 15 bo mu ntara y’Amajyepfo bahuguwe ku miyoborere ikwiye

Abapolisi 15 bayobora abandi mu ntara y’Amajyepfo basoje amahugurwa ku miyoborere ikwiye kandi ijyanye n’igihe. Abayahawe bishimiye ubumenyi bakuyeko, bavugak ko bari basanzwe babikenera mu kazi kabo ka buri munsi.

Muri aya mahugurwa yamaze ibyumweru bitandatu, bahuguwe ku miyoborere (Managerial Skills), ku gukoresha mudasobwa no kwifashisha igikoresho kiranga ahantu (GPS), nk’uko byatangarijwe mu muhango wo kubashikiriza impamyabushobozi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/10/2012.

Chief Spt Elias Mwesigye, uyobora Polisi mu Ntara y’amajyepfo, yatangaje ko bateguye ayo mahugurwa kuko babonaga ko abapolisi bayakeneye, mu rwego rwo kunoza akazi kabo k’itumanaho (communication skills) no kuyobora abakozi.

Yagize ati: “Mu kazi kacu ka buri munsi twifashisha mudasobwa twandika raporo, tuzohereza kandi twakira n’izindi. Ni yo mpamvu iri somo ryari rikenewe”.

Yongeyeho ko ibijyanye no kwifashisha igikoresho kiranga ahantu (GPS), byo babyize kubera ko bakenera kuranga aho ibyaha runaka byabereye.

Kuba abahuguwe ari abayobozi gusa na byo bifite impamvu kuko ari bo batuma ibintu bihinduka vuba, nk’uko Chief Spt Mwesigye yakomeje abisobanura. Ati “Iyo umuyobozi atanze icyo afite, n’abo ayobora barahinduka. Ariko n’abandi bose bizagenda bibageraho buhoro buhoro”.

Abarimu ba kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), nibo bahuguye abo bapolisi, ku bufatanye polisi y’u Rwanda ifitanye n’iyi kaminuza.
Prof. Manase Mbonye, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri NUR yatanze abarimu bahuguye, kubera ubufatanye iyi kaminuza ifitanye na Polisi y’igihugu, yavuze ko ubufatanye bw’izi nzego zombi bukomeye kuko bahugura ababarindira umutekano.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka