Abapolisi 140 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi 140 bahagurutse kuri uyu wa Kabiri tariki 02/06/2013 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Gasana Emmanuel aganira na bo mbere yo guhaguruka, yasabye abo bapolisi kudatezuka ku ndangagaciro nyarwanda mu butumwa bagiyemo muri Haiti bashyira imbere imyitwarire myiza mu kazi kabo.

Abo bapolisi bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti buzwi nka MINUSTAH.

Abapolisi bagiye mu butumwa muri Haiti.
Abapolisi bagiye mu butumwa muri Haiti.

Abapolisi 140 baje biyongera ku bandi 459 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bwa Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Cote d’Ivoire, Liberia na Haiti.

Bakora imirimo itandukanye irimo gucunga abantu benshi bateraniye ahantu, ibikorwa byo gufasha abantu no gusana imihanda n’ibindi ; nk’uko Polisi ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka