Abapfunyika ibiribwa mu masashi baragirwa inama yo kubireka

Ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), kiratangaza ko Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuba ahantu hatunganye kandi hadafite ingaruka mbi ku buzima. Ibi babitangaje nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu gihe cy’icyumweru kuva tariki 21 kugera tariki 27/11/22. Muri icyo cyumweru hakozwe igenzura mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda kubahiriza no gushyira mu bikorwa amategeko anyuranye yo kurengera ibidukikije.

Bimwe mu byasanzwe bipfunyitse mu buryo butemewe
Bimwe mu byasanzwe bipfunyitse mu buryo butemewe

Iryo genzura ryarakorewe mu turere tw’umujyi wa Kigali, Rwamagana, Kayonza, Nyamasheke, Musanze na Burera, aho ryakozwe mu mahahiro Manini (Super markets), amasoko, inganda zikora ibiva mu ifarini n’amabutike atandukanye agera kuri 32.

Icyagaragaye ni uko hakiriho icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe, bikajugunywa cyane cyane mu mahahiro Manini.

Mu masoko atandukanye haracyagaragara abapfunyika ibiribwa mu masashi aba yavuyemo ibindi bicuruzwa nk’imyenda, inkweto, ibikapu n’ibindi. Hagaragaye kandi amasashi yinjira mu buryo bwa magendu, agakoreshwa mu masoko ndetse n’inganda zikora ibikomoka ku ifarine zipfunyika mu Masashi.

N’ubwo ibi bikorwa ariko, itegeko N0 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri Pulasitike bikoreshwa inshuro imwe, kd abafite amahahiro atandukanye cyane cyane amahahiro Manini, bakaba basabwa kuryubahiriza.

Muri iri genzura kandi hagaragaramo igice cya kabiri kijyanye no kubungabunga amashyamba

Itegeko No 47bis/2013 ryo ku wa 28/06/2013 rigena imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba mu Rwanda ribuza ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano no kwangiza amashyamba.

Mu bice byasuwe byo mu turere tw’umujyi wa Kigali, Rwamagana, Kayonza, Nyamasheke, Musanze na Burera hagarahaye ibikorwa by’ubwubatsi cumi na bitatu byifashisha ibiti by’imishoro.

Abakora ibikorwa by’ubwubatsi baragirwa inama yo gukoresha ibyuma cyangwa imbaho, mu rwego rwo kubungabunga amashyamba no kwirinda igihombo bahura nacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka