Abaperezida b’ibihugu bigize EAC mu biganiro ku mihindagurikire y’ikirere

Tariki 23 Ugushyingo 2023 i Arusha muri Tanzania habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu maze baganira ku ngamba zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’umutekano w’ibiribwa.

Abayobozi ba EAC
Abayobozi ba EAC

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru n’abafatanyabikorwa ndetse n’abashakashatsi bigira hamwe icyateza imbere abaturage b’ibihugu bigize EAC.

Dr. Peter Mutuku Mathuki umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yagaragaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu ari ingenzi cyane mu gushakira ibisubizo imihindagurikire y’ikirere asanga hakwiye kubaka ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa bugomba guhera ku rwego rw’urugo ndetse n’umuryango mbere yo kuzamuka ku rwego rw’igihugu.

Yanasabye abikorera gutanga umusanzu ukenewe mu gutanga umutekano ukenewe mu biribwa ashimangira ko igihe kigeze cyo kuva mu magambo abafatanyabikorwa bose bakajya mu bikorwa bifasha gushaka ibisubizo kubera ko aricyo abaturage b’aka karere bakeneye.

Ati “Iyi nama ni ingirakamaro cyane aho abakuru b’ibihugu bagaragaza ko bahangayikishijwe n’imibereho myiza y’abaturage cyane cyane ku bintu nkenerwa by’ibanze by’ibiribwa, bikaba ariyo mpamvu abakuru b’ibihugu biyemeje guhurira hamwe kugira ngo bagaragarize abaturage bagize ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ko bumva ibibazo bibahangayikishije kandi kimwe muri ibyo ni ukwihaza mu biribwa”.

Indi ngingo yaganiriweho ni ubusabe bw’igihugu cya Somariya cyasabye kwinjira muri uyu muryango mu mwaka wa 2012 ariko kugera kuri uyu munsi kikaba kitarakirwa.

Abayobozi bitabiriye inama muri Arusha
Abayobozi bitabiriye inama muri Arusha

Iyi nama igamije gushaka umuti w’ibibazo ndetse no gukuraho imbogamizi zugarije aka karere mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa, kwiyongera kw’ibyuka bihumanya ikirere ndetse n’ibindi bikorwa by’abantu bitandukanye biri mu bikomeje kongera ubushyuhe n’imihindagurkire y’ikirere.

Imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse n’ibindi binyabuzima, ikanangiza ibidukikije bigatuma habaho kugabanuka kw’ibiribwa ndetse n’indwara zikiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka