Abapasiteri n’Abadikoni bo mu Itorero Angilikani basabwe gukumira ibibazo byugarije umuryango

Abadikoni n’Abapasiteri 21 b’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyira, nyuma yo kurobanurwa, bahawe umukoro wo gusesengura ibibazo byugarije umuryango no kubishakira ibisubizo, kugira ngo uruhare rw’itorero mu iterambere, rurusheho kugaragara.

Umushumba w'Itorero EAR Diyosezi ya Shyira Bishop Samuel Mugisha Mugiraneza yayoboye umuhango wo kurobanura Abadikoni n'Abapasiteri 21
Umushumba w’Itorero EAR Diyosezi ya Shyira Bishop Samuel Mugisha Mugiraneza yayoboye umuhango wo kurobanura Abadikoni n’Abapasiteri 21

Hari mu muhango wabereye muri Katederali Yohani Umubatiza Wera, ya Angilikani Diyosezi ya Shyira, iherereye mu Karere ka Musanze, ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023. Abo ba Dikoni n’Abapasiteri, bari bamaze igihe cy’imyaka ibiri biga amasomo ya Tewolojiya, banahawe impamyabumenyi.

Ubumenyi bwimbitse mu kwigisha ijambo ry’Imana bungutse muri icyo gihe bamaze, Umushumba w’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyira, Bishop Samuel Mugisha Mugiraneza, asanga ari ngombwa ko bajya babushingiraho, basesengura ahagaragara ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, no kujya bihutira kubikemura.

Yagize ati: “Itorero Angilikani rikora umurimo w’Imana binyuze mu ivugabutumwa, ubukungu, uburezi, ubuvuzi n’ibindi bikorwa bizamura iterambere. Iyo dusesenguye imibereho y’abakristo, tugendeye kuri izi nkingi uko ari enye, bidufasha kumenya urwego bariho, n’icyo twakora ngo tubafashe kuzamuka. Ibi rero biri mu byo dukangurira aba Badikoni n’Abapasiteri barobanuwe, kwifashisha amasomo ya tewolojiya bigishijwe, no kujya bayahuza n’ubuzima busanzwe bw’abakristo n’abaturage muri rusange, mu buryo butuma barushaho gukura mu by’umwuka ndetse n’umubiri”.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yifashishije ingero z’uburyo bimwe mu bibazo bikigaragara, nk’amakimbirane mu miryango, bikomeje kuba intandaro yo kugwingira kw’abana, guta ishuri, ubuzererezi n’ibindi, yibukije abo ba dikoni n’abapasiteri, ko bitakemuka uruhare rwabo rutagaragaye.

Yagize ati: “Tubasaba mbere na mbere kugira imyitwarire ibera abandi urugero, noneho bakabona gusakaza mu bandi ibituma biyubaka. Turacyafite imiryango ibayeho mu makimbirane, bikadindiza iterambere ryayo. Abarobanuwe bizeweho ubushobozi bwo gufatanya n’izindi nzego mu rugendo rufasha guhindura iyo miryango binyuze mu nyigisho batanga. Ibi bizadufasha gushimangira intego Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu cyihaye, zo guharanira ibyubaka umuryango ushoboye, utekanye kandi ubayeho neza”.

Uyu mukoro, abarobanuwe ngo bagiye kuwushyira mu bikorwa binyuze mu kwegera abakristo mu matsinda babarizwamo yo ku rwego rwa Paruwasi. Pasiteri Habimana Alexandre, ati: “Inshingano nahawe, ngiye kuzishingiraho nkurikiranira hafi amatsinda, mpereye ku yo aba bahuriramo, amatsinda urubyiruko ruhuriramo n’ahuriyemo abakuze. Ibyo bizamfasha kumenya ahari ikibazo gisaba ubwunganizi cyangwa ubutabazi, kugira ngo tugishakire igisubizo; ngamije gushyira mu bikorwa ibyo twigishijwe no guharanira ko roho nzima itura mu mubiri muzima”.

Mu barobanuwe, 6 ni Abadikoni mu gihe 15 ari Abapasiteri, bakaba bahise boherezwa mu maparuwasi 21, ya EAR Diosezi ya Shyira, abarizwa mu Turere dutadukanye, aho bazaba bafite inshingano z’ivugabutumwa ndetse n’imirimo ya buri munsi y’itorero.

Abakirisito b'Itorero Angilikani Shyira bari bitabiriye ari benshi umuhango wo kurobanura Abadikoni n'Abapasiteri
Abakirisito b’Itorero Angilikani Shyira bari bitabiriye ari benshi umuhango wo kurobanura Abadikoni n’Abapasiteri
Umushumba w'Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyira Bishop Samuel Mugiraneza Mugisha, asanga ubumenyi abarobanuwe bahawe buzabafasha kuzamura iterambere ry'Itorero n'umuryango nyarwanda
Umushumba w’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyira Bishop Samuel Mugiraneza Mugisha, asanga ubumenyi abarobanuwe bahawe buzabafasha kuzamura iterambere ry’Itorero n’umuryango nyarwanda
Abashyitsi bitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abarobanuriwe umurimo w'Ubudikoni n'Ubupasiteri
Abashyitsi bitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abarobanuriwe umurimo w’Ubudikoni n’Ubupasiteri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka