Abanyuze mu bigo ngororamuco basabwe kuba umusemburo w’impinduka mu rubyiruko

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukwakira, Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro byahuje urubyiruko ruhagarariye abanyuze mu bigo ngororamuco rwitwa ‘Imboni z’Impinduka’ rugera kuri 300, bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cy’Igororamuco (NRS), mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo gahunda zo gufasha urubyiruko rwanyuze mu bigo ngororamuco gusubira mu buzima busanzwe, nyuma yo kugororwa zirusheho gutanga umusaruro, ndetse no kurebera hamwe uruhare rw’Imboni z’Impinduka mu gukumira no guhangana n’ibyaha.

Ibiganiro byafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye ndetse n’umuyobozi mukuru wa NRS, Fred Mufulukye, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Mu bindi byari bigamijwe harimo gushishikariza urubyiruko rwanyuze mu bigo ngororamuco guhindura imyitwarire no guteza imbere imibereho y’urubyiruko rwasezerewe mu bigo ngororamuco bitatu ari byo Iwawa, Nyamagabe na Gitagata bimaze guhugurirwamo abagera ku 41400.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Imboni z’impinduka ari imwe muri gahunda za Leta, zo guharanira iterambere n’imibereho myiza y’urubyiruko nta n’umwe uhejwe.

Yagaragaje ko ari ikimenyetso n’ubuhamya ko bishoboka ko umuntu yava mu migenzereze mibi, agatera imbere ndetse akabera abandi intangarugero.

Ati “Ntabwo muragera aho mutasubira inyuma, niyo mpamvu muri uru rugendo rw’impinduka bisaba kwihangana, uruhare rwa buri muntu ku giti cye mu bimukorerwa, ndetse no gufata iya mbere mugashaka icyabateza imbere mukirinda gusubira mu migenzereze mibi.”

Yabashimiye uruhare, imbaraga, n’umwete bakoresheje ngo birengagize abashakaga gukomeza kubashora mu bibi, n’ubudaheranwa bagaragaje muri uru rugendo rw’impinduka mu myitwarire no mu iterambere abasaba gukomerezaho no kuba intangarugero aho bari hose, ubuhamya bwabo bukagaragaza ko bahindutse koko.

DIGP Namuhoranye, yavuze ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, hamaze guhugurwa imboni z’impinduka ku bijyanye no kwibumbira mu matsinda agamije kwiteza imbere zigera kuri 755 mu turere twose tw’igihugu.

Yagize ati “Gucunga umutekano ni uguhozaho, urugendo ruracyakomeje. Dufatanye twese rero kwicungira umutekano, dutangira amakuru ku gihe. Tugire umutekano, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumira icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba.”

Mu ijambo rye, Mufulukye, yavuze ko abanyuze mu bigo ngororamuco bamaze gushinga amakoperative 46 mu bijyanye n’ububaji, ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi, ubwikorezi, uburobyi, n’ibindi.

Yongeyeho ko kugeza ubu amakoperative 33 amaze kubona inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 370.

Yagize ati "Imboni z’impinduka ni gahunda yo gufasha urubyiruko rwanyuze mu bigo ngororamuco guhuza icyerekezo, gukurikiranirwa hafi, gukorerwa ubuvugizi no kugezwaho inkunga aho batuye. Ni irindi huriro ribafasha kugira uruhare mu gukumira ibyaha no kuzamura iterambere n’imibereho myiza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka