Abanyuze i Mutobo ngo ntibijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano
Perezida ya komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, aravugavko abahozevari abarwanyi mu mashyamba ya Congo bakiyemeza gutaha ku bushake, maze bagahabwa amahugurwa ku burere mboneragihugu ndetse no kwihangira imishinga mu kigo cyashyiriweho kubahugura batajya bijandika mu rugomo.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro icyiciro cya 45 cyigizwe n’abahoze ari abarwanyi 70 kuri uyu wa kabiri tariki 13/08/2013, Sayinzoga Jean yavuze ko mu ma raporo ya polisi yerekana abari mu byaha bitandukanye, aba bantu badakunze kubonekamo.
Ati: “Kugeza ubu ntabwo abantu banyuze aha baboneka mu bikorwa bihungabanya umutekano n’urugomo, nk’ubwicanyi n’ibindi. Uyu ni umuhigo iki kigo cyagezeho”.

Yavuze ko aba bantu bataha ari inyungu ku gihugu, kuko ari imbaraga nshya ziba zije gukorera igihugu. Byongeye kandi ngo abahungabanya umutekano bari hanze y’igihugu baba bari kugenda bagabanuka.
Ati: “Iyo umusirikare wo hejuru aje akareba mu Rwanda agasanga hameze neza, niwe ushobora kubwira abo yayoboraga ngo mu Rwanda hameze neza nimutahe. Inyungu ya mbere ni uko tuba twungutse ingufu z’Abanyarwanda bari hanze, ndetse n’abahungabanyaga umutekano bari hanze bakaba bagabanutse”.
Lt Hagenimana Theophile, umusirikare ufite ipeta ryo hejuru mu barangije, avuga ko kimwe mu biri gutuma abarwanyi batari gutaha ari benshi muri ino minsi ari uko babonye akazi ko kurwanira igisirikare cya Congo.
Ati: “Mu by’ukuri FDLR na FARDC barakorana kugirango babafashe muri ziriya ntambara, ariko nyine si akazi gakomeye. Ahanini abanga kuza ni abasize bakoze Jenoside mu Rwanda baba batinya kuza ngo badakurikiranwa”.

S/Lt Twahirwa Prosper, waturutse muri FDLR ikorera mu majyepfo ya Kivu, avuga ko mu mezi atatu amaze ahugurwa, yize uburyo azifata ageze hanze, yiga ibijyanye n’imyuga ndetse no kwihangira imirimo kandi ngo yizeye ko bizamufasha mu buzima busanzwe.
Abarangije i Mutobo bigishijwe amasomo arimo uburere mboneragihugu, aho iterambere ry’igihugu rigeze, bigishwa gusoma no kwandika, imyuga itandukanye, ikoranabuhanga ndetse no gukora imishinga bitewe n’urwego buri wese ariho.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|