Abanyonzi bahitemo kubangamirwa n’agapfukamunwa aho kwandura COVID-19 - Min Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, aragira inama abanyonzi bakomeje kugaragaza ko babangamiwe no kwambara agapfukamunwa bagendeye ku miterere y’akazi bakora, akabasaba guhitamo kubangamirwa n’agapfukamunwa aho kwandura COVID-19.

Abanyonzi bagomba gukora akazi kabo bambaye neza udupfukamunwa
Abanyonzi bagomba gukora akazi kabo bambaye neza udupfukamunwa

Ni igisubizo yatanze mu bibazo yabajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 02 Ukwakira 2020, kigamije kwerekana ishusho ya COVID-19 nyuma y’amezi asaga atandatu icyo cyorezo cyugarije isi kigeze mu Rwanda.

Ni ikiganiro cyahuje abanyamakuru n’abayobozi ba Minisiteri zinyuranye zirebwa no gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19, cyitabirwa kandi n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’abanyonzi bagaragaje ko babangamirwa n’udupfukamunwa mu kazi bakora kabasaba ingufu no guterera imisozi banyonga igare bakagirwaho ingaruka n’agapfukamunwa, Minisitiri Ngamije yavuze ko ikigambiriwe kurusha ibindi ari ukwirinda kwandura cyangwa kwanduza COVID-19.

Ati “Ni byo koko iyo umuntu akoresha ingufu anyonga igare aba akeneye guhumeka neza kugira ngo abashe kubona ingufu zo gukora ako kazi. Hagati aho uburyo indwara ya COVID-19 yandura na byo twarabyigishijwe, ni amatembabuzi ava mu myanya y’ubuhumekero mu kanwa, iyo atarukiye ku wundi muntu, cyangwa se akoze aho ayo matembabuzi y’umuntu wanduye yaguye ahita yandura”.

Uwo muyobozi yavuze ko bagerageje kwiga kuri icyo kibazo, ariko basanga uburyo bwafasha abanyonzi gusubira mu kazi ntibitere impungenge ari ukubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa.

Ati “Ikibazo kwari ukuvuga ngo twakora iki kugira ngo umunyonzi akore akazi kamutunze ariko ye kwanduza niba arwaye. Ese uzamusuzuma buri cyumweru uvuge uti uravanamo agapfukamunwa ubwo utarwaye hanyuma utware abantu”?

Arongera agira ati “Abantu se bo azatwara tuzaba twarabasuzumye ko tutabazi! Niba harimo abarwayi bashobora kumwanduza ubwo uwo munyonzi ntabwo azandura!

Ni yo mpamvu tuvuga ngo buri munyonzi yambare agapfukamunwa, birumvikana ko bizamubangamira ariko nta yandi mahitamo”.

Minisitiri Dr Ngamije avuga ko kwambara agapfukamunwa bitabangamiye abanyonzi gusa kuko ngo byagiye bibangamira abantu muri rusange. Ni ho ahera avuga ko nta yandi mahitamo kuko ari bwo buryo bufatika bwo kwirinda kwandura COVID-19 cyangwa kuyanduzanya.

Minisitiri Dr. Ngamije Daniel asaba abanyonzi kwirinda kuruta uko bakwandura cyangwa ngo banduze abandi
Minisitiri Dr. Ngamije Daniel asaba abanyonzi kwirinda kuruta uko bakwandura cyangwa ngo banduze abandi

Agira ati “Nta yandi mahitamo dufite, twese agapfukamunwa kakiza kagiye katubangamira, na n’ubu hari abo kakibangamira. Ariko se twahitamo kwandura, cyangwa se twahitamo kubangamirwa gatoya mu gihe ukambaye uri kuvuga cyangwa ufite icyo ukora ariko ugataha amahoro udatahanye COVID-19, kubera ko wahuye n’abantu banduye bakakwanduza cyangwa se wowe ukanduza abandi”.

Minisitiri kandi yagarutse no ku kibazo giteye impungenge ku banyonzi kijyanye no kwambara ingofero yabugenewe, aho yabijeje ko Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugi ziri gukorana n’amashyirahamwe y’abanyonzi hirya no hino mu gihugu, kugira ngo haboneke ingofero zabugenewe z’abanyonzi.

Yasabye abanyonzi kwirinda kwambara ingofero z’abafundi n’izindi zinyuranye nk’uko bamwe bakomeje kubigaragaza, aho yabahaye icyizere cy’uburyo ingofero zabugenewe zibageraho mu buryo buboroheye.

Ati “Ingofero z’abafundi ntabwo ari kimwe n’ingofero z’abatwara amagare, n’uburyo ziteye buratandukanye, turi kubishyiramo ingufu ngo abanyonzi babone ingofero nziza zibarinda impanuka na COVID-19”.

Abanyonzi barasabwa kugira ingofero zabo n'iz'abagenzi ariko atari izagenewe abafundi
Abanyonzi barasabwa kugira ingofero zabo n’iz’abagenzi ariko atari izagenewe abafundi

Ku rundi ruhande ariko, hari abanyonzi bavuga ko bari barasabwe kugura ingofero zimeze nk’iz’abafundi, none bakaba bari kwirukanwa mu mihanda babwirwa ko zitujuje ibisabwa.

Urugero ni urw’abakorera mu Karere ka Musanze, bavuga ko bari babajije ubuyobozi bwabo niba casque z’abafundi zemewe dore ko bari bakiri mu rujijo rwo kumenya ingofero zemewe bazakoresha nyuma y’itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ribemerera kugaruka mu muhanda, bababwira ko zemewe ko icyo bapfa ari ukubona bafite casque iyo ari yo yose, iy’umunyonzi n’iy’umugenzi.

Noheli Jean Baptiste ati “Twabyutse mu gitondo kare kare dusanga Polisi mu muhanda n’abasekirite b’amagare, batwirukana mu muhanda bavuga ko udafite ingofero atemerewe kwinjira mu muhanda. Abayobozi bacu batubwira ko ingofero z’abafundi na zo zemewe ngo icyo bapfa ni ikubona ingofero”.

Abo banyonzi barasaba Leta kubafasha kubona ingofero zemewe, byaba na ngombwa bakabahindurira batabatse andi mafaranga, dore ko ubukene ngo bubamereye nabi nyuma y’amezi atandatu badakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amagare!!mu bantu badashobora kumva abanyamagare cyane abakorera gitikinyoni nyabugogo uwashaka rwose yayaca mwuriya muhanda ushaka azajye yo ahagarare arebe ibihakorerwa ugira ngo si mu Rwanda impanuka ziterwa no ku genda nabi ku genda bafashe kumudoka nibindi nibindi mu gihe cyose umuhanda uva gitikinyoni kugera nyabugogo muma feu rouge yamabere umuhanda utarongerwa bakwiye kuba bahagaritse amagare kuhakorera nicyo cyagabanya impanuka naho ubundi hariya nimukajagari pe *

lg yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

abanyonzi nibaba dohorere bakore bambaye ziriya ngofero kuko nazo zihagazeho ubuse barabona ama frw noneho bazayobahe Koko namwe muzi ama frw abanyonzi bakorera batwara umuntu kugiceri 100frw none ngoba rashaka bagure kasike za 15000frw ubwo murumva hatarimwo akarengane koko murakoze

aliasi yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka