Abanyeshuri n’abarezi barahamagarirwa kwita ku isuku y’umujyi
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali arahamagarira abanyeshuri n’abarezi guteza imbere isuku bahereye aho baba no mu nkengero zaho. Yabitangarije mu gikorwa cyo gutangiza isuku mu mashuri yo mu mujyi wa Kigali, cyatangiriye mu ishuri rya EPA riherereye mu murenge wa Nyarugenge.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17/02/2012, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangije igikorwa cyo guteza imbere isuku mu mujyi wa Kigali, aho bahise bibanda mu bigo by’amashuri kugira ngo abana nabo babafashe gukangurira ababyeyi babo kunoza isuku.
Mayor Fidele Ndayisaba yasabye aba banyeshuri guharanira kugira agaciro k’isuku mu mujyi, kuko umujyi usa neza wubahwa n’abawugendamo bose. Abasaba kwirinda kumenya imyanda aho babonye hose nko muri za ruhurura, ahubwo bakayishyira ahagenewe kubika imyanda.
Gahunda yo kwigisha isuku mu mashuri izajya iba buri wa Mbere na buri wa Gatanu mbere y’amasomo. Mu mashuri yose yo mu mujyi wa Kigali mu gikorwa kizamara igihembwe cyose.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|