Abanyeshuri n’abakozi bo mu ishuri rya gisirikare muri Senegal bari mu ruzinduko mu Rwanda
Itsinda ry’abakozi n’abanyeshuri bagera kuri 26 baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Senegal, (Senegal’s National Defence Institute), bari mu ruzinduko mu Rwanda basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, bakiriwe n’Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, aho yabasonuriye, urugendo rw’impinduka rwa RDF n’uko umutekano uhagaze mu Karere.
Iryo tsinda rigizwe n’abanyeshuri baturutse mu bihugu birimo Senegal, Maroc, Mauritanie, Cameroon, Tchad, Togo, Cote d’Ivoire mu ruzinduko batangiye guhera tariki 23 bakazarusoza ku ya 29 Kamena 2024, bakaba bayobowe na Capt. Baye Meissa Khoule, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ishuri rya gisirikare rya Senegal.
Capt. Khoule aganira n’itangazamakuru yagize ati, “Twaje hano kwigira ku ngabo z’u Rwanda, kureba uko zikora no kugira ngo tumenye uko Abanyarwanda bashoboye kurenga ibibazo byinshi byari bibugarije ubu bakaba ari intangarugero ku mugabane”.
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, ejo kuwa mbere tariki 24 Kamena 2024, abagize iryo tsinda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, nyuma basura Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko y’u Rwanda.
Muri gahunda y’ibikorwa by’iryo tsinda, harimo kuzasura ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda rya Gako (Rwanda Military Academy) ndetse n’ibigo bitandukanye harimo ibya Leta n’ibyigenga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|