Abanyeshuri bo muri MIT basobanuriwe aho u Rwanda rugeze

Abanyeshuri biga mu kiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi muri Massachusetts Institute of Science and Technology (MIT) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baje mu Rwanda kureba ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe gito.

Mu kiganiro bahawe tariki 28/03/2012, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Akamanzi Clare, yasobanuriye abanyeshuri 22 n’abarimu babiri bo muri MIT icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye (vision 2020) n’uburyo Leta y’u Rwanda ikomeza guharanira iterambere ry’igihugu.

Akamanzi yibanze ku ngingo zo guteza imbere ubucuruzi, inganda, kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, ikibuga cy’indege, kurinda ibidukikije, guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga byose bigamije kuzamura umutungo w’Umunyarwanda. Mu 1995 Umunyarwanda yinjizaga amadolari 200 ku mwaka, ubu yinjiza amadorali 560 naho mu mwaka 2020 biteganyijwe ko azaba yinjiza amadorali 1240.

Ministiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengiyumva, yigishije abo banyeshuri baturuka muri kaminuza ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibijyanye n’ingamba za Leta y’u Rwanda mu gushyigikira no gushakira urubyiruko akazi.

Umunyabanga uhoraho muri ministeri y’ikoranabuhanga mu biro bya Perezida w’u Rwanda, Kanamugire David, yavuze ku ikoranabuhanga. Yasobanuriye uburyo Leta y’u Rwanda yashyize insinga za fibre optic mu igihugu hamwe no guteza imbere mobile money mu rwego rwo guteza imbere ubucuri bw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w'urubyiruko, Nsengiyumva Jean Philbert, n'umunyamabanga wa Leta muri MINICT, Kanamugire David batanga ibiganiro
Minisitiri w’urubyiruko, Nsengiyumva Jean Philbert, n’umunyamabanga wa Leta muri MINICT, Kanamugire David batanga ibiganiro

Umwarimu muri MIT, Caroline Flammer yashimye Leta y’u Rwanda muri aya magambo: “Ubuyozi bw’u Rwanda ni intangarugero ukurikije uburyo bakomeje guteza imbere igihugu n’abaturage bacyo.”

Henry Rounds umwe muri ababo banyeshuri yavuze ko u Rwanda ari intanga rugero ku mugabane w’Afurika ahanini bitewe n’imiyoborere myiza y’ibanda ku nyungu z’abaturage.

Umunyeshuri muri MIT ukomoka mu Rwanda, Magali Bodeux, yagaragaje impungenge zirebana n’ubwiyongere bw’Abanyarwanda ugereranyije n’ingano y’igihugu ndetse n’igenamigambi.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka