Abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye uyu mwaka bazamara amezi 7 ku rugerero

Abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2012, bazamara amezi arindwi ku rugerero bakora ibikorwa binyuranye bifitiye igihugu akamaro; nk’uko byatangajwe na Rucagu Boniface ukuriye itorero ry’igihugu.

Urugerero ntiruzasimbura gahunda y’ibyumweru bitatu abanyeshuri barangije icyo cyiciro cy’amashuri bamaraga mu itorero ry’igihugu batozwa.

Abo banyeshuri bazakomeza kwitabira itorero nk’uko bisanzwe, ariko bakazajya bagira imihigo bahigira mu itorero ari na yo bazajya bajya gushyira mu bikorwa mu gihe cy’amezi arindwi bazamara ku rugerero.

Urugerero rw’uyu mwaka ruzatangira mu mpera z’umwaka wa 2012 amashuri agifunga.

Rucagu avuga ko mu Rwanda itorero ryahozeho na mbere y’umwaduko w’abakoloni, rikaba ryari ishuri Abanyarwanda bigiragamo indangagaciro na kirazira biranga Umunyarwanda nyawe. Uretse itorero, ngo n’urugerero rwabagaho, rukaba rwari urubuga rwo kweserezamo imihigo yahigiwe mu itorero.

Cyakora ibijyanye n’urugerero ngo biracyanonosorwa neza kuko biteganyijwe ko rwazajya rumara umwaka umwe; nk’uko Rucagu akomeza abisobanura. Gusa ngo kubera ko bikiri mu ntangiriro, ku nshuro ya mbere urugerero ruzamara amezi arindwi gusa.

Urugerero ruzaba rugizwe n’imirimo ifitiye Abanyarwanda bose akamaro. Biteganyijwe ko imirimo izakorwa n’abanyeshuri bari ku rugerero izajya igenwa n’inzego z’ubuyobozi, mu mirenge no mu turere, bitewe n’icyo buri gace gakeneye.

Uretse imirimo y’amaboko, buri munyeshuri ngo ashobora no kuzajya atanga umusanzu we akoresheje ubumenyi yahawe mu ishuri bitewe n’ibyo yize.
Biteganyijwe ko urubyiruko rutari mu mashuri ruzajya rwifatanya n’abo banyeshuri mu mirimo y’amaboko.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

byari byiza ariko sinzi niba haratekerejwe no kukibazo cyo gushaka agasabune

clema yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Icyo gikorwa kiziye igihe kuko n’ubusanzwe urubyiruko niyo maboko y’Igihugu.nibaze dufatanye gushaka ibisubizo nk’intore

shema jonas yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

IKI GITEKEREZO CYO KUMARA AMEZI ARINDWI,NJYE NAHITAMO KO BAMARA AMEZI ATATU,HAKABARWA NEZA IMINOTA N’AMASAHA BAZAMARAYO,IGAKORESHWA NEZA,BYATANGA UMUSARURO KURUTA KUMARA ARIYA MEZI.CG SE BAHABWE INSIMBURAMUBYIZI KUKO NABO BAKENEYE KWITEZA IMBERE.

yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

IMANA IBASHOBOZE KUBWA GAHUNDA NZIZA MUFITIYE ABANYARWANDA

SAM yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

ubundi kera urugerero rwagibwagaho cyane cyane nabana babatware nababandi bifite ubwo reka turebe koko niba ari urugerero cyango akazi nkuko cyera byahoze.

TUYISENGE ELLY yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ku bwanjye mezi arindwi nimenshi cyane,byibuze bakagombye kumara amezi 3;ubwo se umuntu azamara umwaka?utazazizamo bizagenda bit?iki cyemezo bakigeho bakurikije ubushobozzzi bwa benssshi mu banyarwanda ndetse bibuke ko kumara igihe kinini ku rugerero atariko gutanga umusaruro kandi wibuke ko nimva ku rugerero nzaba nteganya no kutabona akazi kandi hari nabyinshi ababyeyi bantegerejeho cyane cyane ko na school fees iba rimwe na rimwe ikiri mu madeni kandi ngomba gufatanya n’ababyeyi kuyishyura .Bagenzure neza cyakora njye ndahamya ko byaba bifite imbogamizi

mbaga yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

nibyiza cyane pe ni ukwiteza imbere mais ese ko ahanini abana babayobozi biga hanze nabo birabareba?

nizeyimana joseph yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Iki gitekerezo gikwiye kwigwaho neza bitewe nuko iyo abanyeshuri barangije kwiga haba hari ibindi byinshi bigomba gukorwa cyane cyane ibyerekeye gukurikira gahuda y’imyigire yabo ikomeza mu mashuri makuru abagomba gushaka za burse ngo bakomereze hanze, ubwo rero absence yabo ishobora kujya ibahombya byinshi

BENI yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

ndabona kabisa uru rubyiruko ruzaharenganira: ibyumweru bitatu mu ngando, ukongeraho amezi arindwi mu mirimo udahemberwa... ubu se si umwaka w’amashuri wose bazaba batakaje kandi nta n’urupesa binjiza!!! Babaretse bakajya bakora umuganda nk’abandi rimwe mu kwezi??!! akabazo k’amatsiko: Ese n’abana b’abayobozi (abenshi biga hanze) bazajya baza nabo gukora iyi mirimo??

mukesha yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Twishimiye urugerero n’itorer6 ariko bajye bagena isimbura mubyizi kuko harabana benshi nubwo baba biga baturuka mungo zitishoboye kuburyo barangiza bajya gushaka imirimo bashaka ibibatunga.ubwose umuntu yamara amezi 7 ntacyoyinjiza ntiyishore mububandi n’ubusambanyi?bitegurwe bareba impande zose yego turimbaraga zigihugu ntanundi uzagikorera,ariko ntiwabona imbaraga mumufuka ntakirimo.dukeneye ka MOTIVATION.

Emmyno yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

ariko abo banyeshuri bazajye babaha udufaranga twokubafasha,nka abakobwa baba bakeneya akantu

muhire yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka