Abanyeshuri basura NIRDA bahamya ko bungukira ku ikoranabuhanga bahasanga

Abanyeshuri basura Ikigo gishinzwe iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA), baravuga ko bahungukira ubumenyi bwiyongereye ku byo biga mu mashuri, kuko icyo kigo gifite ikoranabuhanga rihanitse kandi kakaba gakenewe mu byo biga n’ibyo bazakora basoje amasomo yabo.

Bimwe mu byo abanyeshuri biga siyansi batangarira harimo akamashini gapima ingano y’isukari mu mbuto runaka ku buryo kakwifashishwa mu kumenya ingano y’isukari mu mitobe, n’ibijyanye no kubyaza imiti mu bihingwa.

Tuyisenge Bruno wiga mu bijyanye n’Ubugenge, ibinyabuzima n’ubutabire (PCB) kuri College ADEC Ruhanga, avuga ko gusura (NIRDA) byatumye amenya ibijyanye no gutubura imbuto z’ibingwa, kandi biboneye ko ibikorwa bya siyansi biriho kandi bihura n’ibyo biga mu mashuri.

Agira ati: “Twabonye n’amaso ko ubutubuzi bw’imbuto bubaho koko, bizadufasha mu bizamini bya Leta aho ibyo twize ku ishuri twabibonye n’amaso, twabonye uko ibyo gutubura bikorwamo ku buryo bizadufasha mu bizamini ngiro bya Leta dukora”.

Iradukunda Eric avuga ko mu gusura (NIRDA) yabonye ibijyanye n’ibyafasha abantu mu buzima, birimo nko gukura amavuta n’impumuro mu byatsi by’umucyayicyayi, bakaba babicuruza ku isoko bamaze kubivangura neza.

Agira ati: “Batubwiye ko amavuta y’umucyayicyayi ahenze cyane ku isoko kandi twabonye uko twayavangura n’impumuro yayo, bityo tukaba twakwihangira umurimo tugeze hanze, twari tutarabona ibyuma bikwereka ibijyanye n’ibyo twiga kuko ibikoresho byacu biri ku rwego rwo hasi”.

Nishimwe Sandrine wiga (PCB) avuga ko we yabonye byinshi birimo gukura amavuta mu bihingwa cyangwa mu ndabo (Aromatic Flowers) no gupima isukari mu mitobe abantu bagiye gufata mbere yo kuwunywa”.

Agira ati, “Ubu mfite ubumenyi ku buryo nakwirinda kunywa isukari nyinshi yatera n’uburwayi, namaze no kumenya uko nakwigisha abaturage kubungabunga indabo zitagira uburozi kuko zivamo ibintu bifite umumaro kuri bo”.

Avuga ko inturusu z’umweru, imiravumba, ibisura, igikakarubamba n’umucyayicyayi bivamo imiti kandi nabyo bamenye uko babibyaza umusaruro, mu gihe ubundi usanga abantu batabyitaho kuko batazi ko bifite akamaro.

Umuyobozi wa College ADEC Ruhanga Bernard Biziyaremye asanga ikigonka NIRDA gikomeje kwita ku bana biga siyansi byatuma bakura bafite icyizere cyo kwiteza imbere barangije amashuri, akifuza ko nk’ibijyanye no gukora imiti ni kuzamura ubumenyi mu kuyikora byatozwa abana hakiri kare.

Agira ati, “Nk’ubu abana babonye uburyo ikoranabuhanga rifasha kwihutisha kumenya ibisubizo by’ibinyabutabire hadategerejwe igihe kirekire, abana bamenye kandi biboneye uko ibyo bakora bishobora gutezwa imbere byisumbuye turifuza ko ari bo baherwaho basobanurirwa uko bahanga udushya bakanatunoza”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya NIRDA avuga ko kuba College ADEC yarakoze umuti w’ikaramu yandika, ari kimwe mu byo abana baheraho bamenya gutandukanya ibyatsi bakuramo ikintu runaka kandi ko ari intambwe nziza ku biga ibinyabutabire.

Avuga ko bene nk’abo iyo bakomeje uwo mushinga NIRDA ibafasha kubona amahugurwa y’uko banoza umushinga wabo, ku buryo banawubyaza inyungu bamaze kuwunonosora kandi ko ababa abiga Kaminuza n’abiga amashuri yisumbuye bose imishinga yabo yakirwa.

Akamashini gapima isukari mu mutobe kari mu byo abanyeshuri bishimiye
Akamashini gapima isukari mu mutobe kari mu byo abanyeshuri bishimiye

Agira ati: “Abana barangije muri siyansi mu mashuri yisumbuye baba bakiri ku rwego rwo hasi bakeneye ubaherekeza ngo bagere ku rwego rwiza, ariko imishinga yabo turayakira tukabafasha kuyinonosora n’ubu hari abo twafashije nk’abo bakoze umuti w’ikaramu, nabo twabafasha bakawitaho birinda ko igihangano cyabo cyaziganwa n’abandi”.

Abanyeshuri bakora ingendo shuri muri NIRDA kandi ngo barakirwa hakurikijwe ingengabihe ijyanye n’umwanya uhari, bityo ko ababyifuza bose babisaba bityo bakajya basura raboratwari ikigo gikoresha kuko iri ku rwego rwihariye mu Gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza bakomeze buyungure ubwenge bakiri bato. Siyansi ni ubuzima, ariko na leta ifashe abo bana kubabonera ibikoresho

Mapendo yanditse ku itariki ya: 25-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka