Abanyeshuri basobanuriwe ibiteza impanuka abanyamaguru n’abagenda ku magare

Polisi y’Igihugu hamwe n’Umuryango urengera ubuzima witwa ’Healthy People Rwanda/HPR’, basobanuriye abanyeshuri imigendere iteza impanuka abanyamaguru n’abagenda ku magare, bagira n’icyo basaba abayobozi b’ibinyabiziga muri rusange.

Abanyeshuri basobanuriwe uko abantu bakwiye kugenda mu muhanda
Abanyeshuri basobanuriwe uko abantu bakwiye kugenda mu muhanda

Izi nzego zizihije icyumweru mpuzamahanga cyahariwe umutekano wo mu muhanda kuva tariki 12 kugera ku ya 18 Gicurasi 2025, zamagana impanuka zihitana abanyamaguru n’abagenda ku magare barenga 200 buri mwaka mu Rwanda, nk’uko imibare ya Polisi ibivuga.

Urugero ni uko mu myaka ya 2019, 2020 na 2021 impanuka zibera mu muhanda zahitanye Abaturarwanda 2,103 (bivuze abarenga 700 buri mwaka), kandi abagenda n’amaguru bakaba barenga 32%, bahwanye na 224, hatabariwemo abakiriho ariko bafite ubumuga bwatewe n’izo mpanuka.

Ubukangurambaga bwakorewe abiga mu mashuri ya Mutagatifu Ignace na Kigali Christian School i Kibagabaga, ndetse na Groupe Scholaire Kacyiru, aho abanyeshuri basobanuriwe kandi berekwa uburyo bakwiye kugendera mu muhanda birinda mu gihe bajya cyangwa bava kwiga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko abagenda n’amaguru akenshi imodoka na moto bibagonga bitewe n’uko byabasanze mu muhanda cyangwa byabaturutse inyuma batabibonye, agasaba ko bajya bagendera mu nzira zabo(akenshi zigizwe n’amapave) ibumoso bw’umuhanda aho ikinyabiziga kiza umuntu yakibonye.

Mu kwambuka umuhanda na bwo ngo abenshi bagongerwa ahatari imirongo y’umweru yitwa ’zebra crossing’, cyangwa abihutira kwambukira muri iyo mirongo batabanje guhagarara ngo bateguze ibinyabiziga.

CIP Gahonzire ati "Umunyamaguru iyo abonye ko imodoka yahagaze ni bwo yambuka, akambuka yihuta ariko atiruka kandi adafatanye na mugenzi we, atambaye ’ecouteurs’, atagenda avugira kuri telefone, abanyeshuri bo hari abo tuboba bakinira mu muhanda, ibyo bishobora guteza impanuka."

Icyakora, ku rundi ruhande, n’ubwo ari itegeko, hari n’abatwara ibinyabiziga bagera ku mirongo ya ’zebra crossing’ batareka ngo umunyamaguru abe ari we ubanza kugenda.

Amashuri afite abana bambukiranya imihanda asabwa kugira umuntu ubaherekeza akaba ari aho bambukira mu gihe bava cyangwa bajya kwiga.

CIP Gahonzire avuga ko abanyamagare na bo babujijwe gutwaraho ibintu biremereye cyane cyangwa bitwarika nabi mu muhanda, gufata ku modoka mu gihe bari ahantu haterera, kugenda hatabona nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ahubwo bagasabwa kubisa imodoka bakagendera ku ruhande rw’umuhanda.

Umuryango HPR ushima uruhare gahunda zitandukanye zirimo iyiswe ’Gerayo Amahoro" zagize mu kugabanya impanuka zibera mu muhanda, ariko ugasaba ko aho abanyamaguru bambukira hakongerwa kandi hagashyirwa amatara yabagenewe.

HPR isaba kandi ko mu mihanda miremire inyura mu nsisiro hakongerwamo ibituma ibinyabiziga bigabanya umuvuduko, cyane cyane aho abagenzi bambukira, ndetse ko hakwiye kongerwa ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bwigisha abaturage.

Umuhuzabikorwa w’imishinga ya HPR, Nadine Niwemfura, akomeza agira ati "Twasabye ko Leta yakongera inzira z’abanyamaguru aho zitari, ndetse ikazishyira mu igenamigambi mu gihe hakorwa inyigo z’imihanda."

Umunyeshuri witwa Bugingo Tony Tresor wiga imibare mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri Saint Ignace Kibagabaga, avuga ko abana n’urubyiruko ari bo bafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’impanuka zibera mu muhanda, ahanini bitewe no kutamenya kwirinda.

Padiri Emile Nsengimana uyobora icyo kigo cy’amashuri avuga ko barimo kwitegura gushinga itsinda(club) ry’abanyeshuri bashinzwe ubukangurambaga ku mutekano wo muhanda n’uburyo imihanda ikoreshwa.

Raporo iheruka yo muri 2019 yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), igaragaza ko ku rwego rw’Isi abangana na 1/2 cy’abahitanwa n’impanuka zibera mu muhanda ari abagenda n’amaguru, ku magare no kuri moto.

OMS ikavuga ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho mu mwaka wa 2023 zahitanye abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 190.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka