Abanyeshuri basabwe kuba intumwa banyomoza ibinyoma bivugwa ku Rwanda
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe kuba kuba intumwa z’u Rwanda no gutwara ubutumwa bunyomoza abavuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi babisabwe kuwa mbere tariki 30/07/2012 na Ministre w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi ubwo yatangiza ku mugaragaro icyiciro cya gatanu cy’itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga ribera i Gako mu ishuri rya gisirikare riri mu karere ka Bugesera.
Yagize ati “Ndagirango rubyiruko nk’uhagarariye Guverinoma n’abaminisitiri turi kumwe hano, tubamare impungenge tubabwize ukuri ko ibyo bashinja U Rwanda byose ari ibinyoma. U Rwanda ntacyo rutakoze ngo muri aka karere dutuyemo by’umwihariko muri Congo habemo amahoro”.
Ministre w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko ubu butumwa buhawe intumwa 258 b’abahungu n’abakobwa kandi akaba yizeye ko bazabugeza ku isi yose kuko byagaragaye ko nta cyananira Abanyarwanda.

Iri torero hari abifuzaga cyane kuryitabira, harimo abavuye muri Malawi bakoze urugendo rw’iminsi itanu batega imodoka bava Malawi bagera mu Rwanda.
Umwe muri abo witwa Karangwa Jean Bosco yagize ati “ ikintu nashakaga kugeraho nari maze igihe ntagera mu Rwanda, ibyarwo nabyumvaga ku mateleviziyo na internet nkumva mfite inyota yo kurureba nkavuga nti niyo namara ukwezi mu nzira mpagere”.
Iki ni icviciro cya gatanu cy’iryo Torero ryahawe izina ry’Indangamirwa. Iki cyiciro kitabiriwe n’abasore n’inkumi 258 baba mu bihugu 18 hirya no hino ku isi.
Mu byumweru bibiri bazamara mu ishuli rya Gisirikare i Gako bazahabwa ibiganiro bibafasha kumva neza indagagaciro na kirazira zo mu muco nyarwanda.
Iri torero ritegurwa na ministeri y’ububanyi n’amahanga ku bufatanye na minisiteri y’uburezi, iy’urubyiruko, iy’ingabo ndetse n’itorero ry’igihugu.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
i would like to thank the government of Rwanda for bringing back peace, harmony and youth in diasopora to gether in the country. my request is, is there any social network to meet the youth who come in IGANDO in order to look forward for betterment of OUR COUNTRY RWANDA. Thanks.
Ngaho ni bagerageze da!
Abanyamakuru namwe mukwiye kujya mu Itorero wenda Byatuma mukosora amakosa ari munyandiko zanyu ! umuntu no yitabye MAMA none nta nubwo muzi Abayobozi b’i gihugu......???? ubuuwa kubwira kuririmba Indirimbo y’ubahiriza ....
bazatubere ambasadors beza iyo mu mahanga.dushimiye leta kubwo guhuriza hamwe urubyiruko rwurwanda
Ministri w’Urubyiruko ni Jean Philbert (Ciluba) ntabwo ari Mitari SVP!