Abanyeshuri bari Wawa bagiye gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo

Urubyiruko 713 rwari rusanzwe mu kigo ngororamuco n’imyuga kiri ku kirwa cya Wawa basubiye mu ntara bakomokamo kuharira iminsi mikuru ya noheri n’Ubunane nyuma y’igihe kirenga umwaka baragiye kugororwa mu kigo kiri i Wawa.

Abakozi b’uturere n’imidoka zatanzwe n’uturere nizo zaje gufata abana tariki 24/12/2013 bavuye Wawa kugira ngo zibageze mu turere bakomokamo ndetse zimwe zikaba zari zizanye abana bagomba kujyanwa kugororwa i Wawa.

Bamwe mu bana baganiriye na Kigali today ubwo bari bategereje imodoka ko zibatwara bavuga ko bishimiye gusubira mu miryango yabo no kubereka impinduka bagize nyuma yo kugororwa.

Umwe mu mujyi wa Kigali yagize ati “dusubiye aho twavuye tuzwi nk’inkozi zibibi, ariko bimwe mu bidushimishije ni ukugaragaraza impinduka mu mibanire, imikorere n’imitekerereze. Benshi batuzi nk’abanyarugomo, abakoresha ibiyobyabwenge, ariko ubu tuvuye Wawa twarabiretse ahubwo twabonye icyerekezo cy’ubuzima.”

Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rwari rutegereje ko rujyanwa n'abayobozi.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rwari rutegereje ko rujyanwa n’abayobozi.

Uretse kuba yari asanzwe azi ubukanishi, mu kigo cya Wawa hamufashije kujya ku murongo, kwitekerezaho no gufata icyerekezo cy’ubuzima areka ibiyobyabwenge, avuga ko hejuru y’ubukanishi yize ububaji n’ubuhinzi byiyongeraho gukora imishinga no kuyicunga, agasanga ubuzima bugiye kuba bwiza.

Mu gihe abavuye Wawa 713 barimo bishimira kuba bagiye gusubira mu muzima busanzwe bashyira ubuzima mu cyerekezo bihaye, urubyiruko 800 rwarimo rwurizwa ubwato rujyanwa Wawa kugororwa nyuma y’uko rutanzwe n’uturere n’ababyeyi ko bananiranye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nibyiza cyane gufasha aba bana kujya gusangira noheli n’imiryango yabo

Habumugisha yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

ntimureba se ahubwo !!!! abanga u Rwanda batangiye bavuga ko iki kigo gifata abana ,nabi, ko ari nko kubajyana kubica none ababyeyi benshi tumaze iminsi tuganira baba bashaka no koherezayo abana bose kubera ubuhanga bavanayo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

papa yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

iki kigo nukuri kimaze gutanga umusaruro kabisa , umaze kureba abasore bamaze kuvayo ubona koko ko hari icyo bamaze kwigeza kandi baza ubonako imico yabo yahindutse kweli. turashimira byimazeyo uwagisyizeho kuko nikimwe mubigo biri kugenda bitanga umusaruro. long life to our President Paul Kagame

gakire yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

Bigaragara ko aba bana bariho bagarura ubumuntu kandi iki kintu gikozwe cyo kubaha akanya ko kwishimana n’imiryango yabo muri iyi minsi mikuru ni byiza cyane!

kabagema yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

Nibyo rwose nabo basangire n’imiryango yabo Noheli n’umwaka mushya muhire..bityo bazavayo no mu mitwe baruhutse!! banumva ko bitaweho kandi ni imwe mu miti izabagarura mu buzima busanzwe kandi buzima!!

jeancluade yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

Birashimishije cyane kuri aba bana..nabyo nibaza biri mu bibaruhura mu mitwe bakagaragarizwa ko igihugu kibashyizeho umutima nk’uko bisanzwe..Noheri nziza kuri aba bana n’imiryango yabo!!

kagabo yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka