Abanyeshuri barenga miliyoni enye basubiye mu biganza bya Mwalimu
Uyu munsi, imihanda y’u Rwanda yahinduye amabara, yakira abagenzi bashya mu mpuzankano zitandukanye. Barimo abagenda n’amaguru, abatega moto, igare, za bisi cyangwa batwawe n’imodoka z’ababyeyi babo. Ni itangira ry’amashuri, umwaka wa 2025-2026.

Abo mu mashuri y’inshuke n’abanza akenshi biga hafi y’imuhira aho umuntu ashobora kugenda n’amaguru, cyangwa n’abo mu mijyi bajya ku ishuri rya kure ababyeyi bahisemo bakabashakira bisi cyangwa bakabitwarira, bose bahuriye ku ishuri mu mpuzankano zinyuranye.
Abo mu yisumbuye, baba abo mu mashuri yiga ku manywa biga bataha, hamwe n’abanyeshuri baba mu bigo, na bo uyu munsi bahuriye imbere ya Mwalimu, n’ubwo abiga bacumbitse batangiye ingendo zabo mu cyumweru gishize, bitewe n’intara baturukamo.
Igitabo kigaragaza imibare y’uburezi mu Rwanda, education statistic year book cy’umwaka wa 2023/2024 kigaragaza ko amashuri y’inshuke(utabariyemo ibigo mbonezamikurire y’abana bato), abanza n’ayisumbuye, yaba ay’uburezi rusange n’ay’imyuga yari afite abanyeshuri barenga miliyoni 3.9.
Kuri abo, hariyongeraho abatangiye umwaka w’amashuri ushize ndetse n’ab’uyu mwaka.
Uhereye ku mibare ya 2024, Leta ni yo ifite amashuri menshi kurusha abafatanyabikorwa bayo, aho muri uriya mwaka yari ifite 31.5 ku ijana ry’amashuri, ariko Kiliziya Gatolika ikaza iyigwa mu ntege na 28 ku ijana, mu gihe abaporotestanti bari bafite hafi 17 ku ijana.

Imibare igaragaza ko mu burezi bw’ibanze, abana bigaga amashuri abanza, bagakomerezaho ayisumbuye, bakayarangiza mu myaka cumi n’ibiri badasibiye na rimwe, bari bacye, kuko bari 13.1 ku ijana, kandi kugera mu 2024, iyi mpuzandengo yari imaze imyaka itanu idahinduka.
Ibi bivuze ko abana barangiza uburezi bw’ibanze bitabagoye bakiri bacye.
Ubu kandi, umwarimu aracyafite akazi gakomeye ko kwigisha abanyeshuri benshi, ku buryo n’ireme ry’uburezi rishobora kuhazaharira.
Aha ngaha, usanga mu nshuke kugeza muri 2024 umwarimu umwe yabaga ashinzwe abana 106, uwo mu mashuri abanza akigisha abana 65.
Mu mashuri y’ubumenyi rusange niho bagerageza, kuko bari ku kigereranyo cy’abanyeshuri 36 ku mwarimu umwe.
Icyakora, mu mashuri y’imyuga naho haracyari ikibazo kuko ubu umwarimu umwe ashinzwe abanyeshuri 77.
Amashuri mashya agenda yubakwa, ariko ahita aba iyanga ugereranyije n’imibare minini y’abanyeshuri bashya biyongera buri mwaka.

Atangiza umwaka w’amashuri mu karere ka Kicukiro, Minisitiri Joseph Nsengimana, yabwiye abanyeshuri batatsinze neza umwaka ushize kudacika intege, ahubwo abakangurira kwiga bakamenya, kugira ngo uyu mwaka uzababere mwiza.
Ku babyeyi yagize ati "abana banyu murabohereje guhura n’abarimu, ariko abarimu ntibahagije. Ababyeyi bagomba kugira uruhare mu kumenya uko abana babo bakora, uko bifashe ku ishuri. Twasaba rero ko ababyeyi bajya begera amashuri bakayabaza uko abana bakora, n’icyo bakora kugira ngo bafashe abana kwiga."
Nsengimana kandi asaba ababyeyi kumva no gutanga ibyo amashuri abasaba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|