Abanyeshuri bane bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) ryatoranyije abanyeshuri bane bazahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro azabera muri Namibia mu mwaka utaha wa 2022.

Abasore bane bazajya guhagararira u Rwanda muri Namibiya mu marushanwa y'imyuga n'ubumenyingiro
Abasore bane bazajya guhagararira u Rwanda muri Namibiya mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro

Nizeyimana Janvier, Niyigena Elie, Irimaso David na Ndayishimiye André batsinze amarushanwa ku rwego rw’igihugu bahita bemererwa kuzitabira azabera mu gihugu cya Namibiya ku rwego rw’umugabane wa Afurika, kuva tariki 28 Werurwe - tariki 02 Mata 2022.

Urushanwa ahabwa ibyangombwa byagenewe gukora igikoresho cyangwa kubaka igikorwa runaka, agahabwa n’igishushanyo cy’ibyo agomba gukora, ubundi agatangira kandi agahabwa isaha aza kurangirizaho.

Imyuga ine abasore b’Abanyarwanda bazajya kugaragaza muri ayo marushanwa ijyanye n’ubwubatsi, gutanga amazi, gukora umuyoboro w’amashanyarazi hamwe no gusudira.

Batsindiye n'amafaranga ibihumbi 500 buri umwe umwe
Batsindiye n’amafaranga ibihumbi 500 buri umwe umwe

Aba basore bane batoranyijwe mu bahungu n’abakobwa batanu batanu bari batsinze irushanwa ry’ijonjora muri buri mwuga kuri uyu wa kabiri.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr James Gashumba avuga ko bagiye gushyira imbaraga muri aya marushanwa, kugira ngo na nyuma ya Namibiya hazabeho kujya i Shangai mu Bushinwa aho bazaba bitabiriye ayo ku rwego rw’isi ku itariki itaramenyekana.

Dr Gashumba avuga ko ibihugu bagiye guhatana bifite urubyiruko rwateye imbere mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro kurusha u Rwanda.

Dr Gashumba yagize ati “Tugiye gutangira imyitozo nyakuri, guhagararira u Rwanda ntabwo ari ikintu upfa gutwara utyo, nta kujenjeka, muri Namibiya bazahurirayo n’ibihugu byateye imbere biturusha nka Afurika y’Epfo, Maroke na Misiri, tumenye ngo niba tugiye guhangana na bo ntabwo tuzaba turi ku rwego rumwe”.

Abageze ku rwego rw'Igihugu bose bahembwe
Abageze ku rwego rw’Igihugu bose bahembwe

Avuga ko iyi gahunda izatuma habaho kubaka Abanyarwanda bashobora guhangana n’abo mu bindi bihugu, bikazatuma igihugu kitongera gukoresha abakozi bavuye hanze kubera kubura benecyo bafite ubushobozi.

Umwe mu banyeshuri batsindiye kuzitabira amarushanwa, Nizeyimana Janvier uzakora ibijyanye no gusudira, avuga ko nta yindi mbogamizi afite uretse kwitoza gukora yihuta kandi akurikiza amabwiriza yahawe.

Nizeyimana ati “Ugendera ku gishushanyo n’amabwiriza bagiye batanga ku rupapuro, wamara kubyumva neza ugatangira gukora, sinavuga ngo ‘imbogamizi mfite ni iyi’ kuko ibikenerwa byo ndabifite.”

Minisiteri y’Uburezi na RP bavuga ko u Rwanda ruzajya rwitabira aya marushanwa akorwa ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi buri myaka ibiri.

Umwuga wo gusudira ni umwe mu yo Abanyarwanda bajyanye mu marushanwa muri Namibia
Umwuga wo gusudira ni umwe mu yo Abanyarwanda bajyanye mu marushanwa muri Namibia

Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Uburezi mu bijyanye na tekiniki, Enjeniyeri Pascal Gatabazi yashimiye abitabiriye ayo marushanwa ndetse anabashishikariza kudacika intege, bityo bakazahagararira neza u Rwanda mu yandi ari imbere.

Abatsinze amarushanwa ku rwego rw’ijonjora ndetse no ku rwego rw’igihugu, uretse guhabwa imidari banahawe ibihembo by’amafaranga guhera ku bihumbi 200 kugera ku bihumbi 500 buri umwe umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka