Abanyeshuri bakwiye gukura batozwa gukunda umurimo bakaba umusemburo w’iterambere- Rucagu
Ubwo hatangizwaga urugerero mu ishuri rikuru rya Kibogora (KP: Kibogora polytechnic), Umuyobozi wa komisiyo y’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yasabye abanyeshuri kuba umusemburo nyawo w’iterambere ry’aho batuye bahazana amajyambere, kandi bimakaza indangagaciro na kirazira mu mibereho yabo.
Muri uyu muhango wabaye tariki ya 01/11/2014, Umuyobozi wa komisiyo y’itorero ry’igihugu yavuze ko abanyeshuri bakwiye gukura batozwa gukunda umurimo bakaba umusemburo nyawo w’iterambere, ibyo byose bikaza biherekejwe no kugira imico myiza, gukundana bimika indangagaciro nyarwanda ndetse na kirazira.
Rucagu yasabye ababyeyi, abarimu ndetse n’abayobozi kuyobora abo barera ku isoko y’umubano mwiza uzatuma amateka azabavuga neza kandi akabahesha ishema.
Yagize ati “abayobozi bakwiye kuyoborana ubushishozi n’indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda kugira ngo amateka atazababaza ko batatoje neza urubyiruko, abarimu bakibuka ko umwanya bahabwa wo kwigisha ubwenge busanzwe bakwiye kuboneraho bakigisha imico myiza abo bigisha, urukundo n’ubworoherane bityo amateka akazababaza ibyiza bakoze aho kubaryoza ibibi bakoreye abo bigishije, abanyeshuri na bo bagakurana umuco wa gitore, bakunda umurimo kandi bimakaza indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda”.

Uwimanikunda Albert, uhagariye abandi muri KP avuga ko uyu mwanya wo ku rugerero bifuza kuzawukoresha neza baba urumuri rw’iterambere aho batuye, bityo bakazakoresha ubumenyi bakura mu ishuri no mu itorero bagafasha abaturage kwiteza imbere no kwivana mu bukene.
Agira ati “turashaka ko nka twe twiga iby’ubuganga hano, dukoresha ubumenyi dufite tugaha abaturage baturiye iri shuri amakuru nyayo ku bwisungane mu kwivuza bakabwitabira, inaha bakamenya uko baringaniza urubyaro, imirire mibi igacika tukabigisha uko bubaka akarima k’igikoni n’uburyo bagakorera, bigatuma tunabafasha kwivana mu bukene”.
Uwimanikunda avuga ko ibi bazabikora basura umuturage uturiye ishuri urugo ku rundi, ndetse byashoboka bakagera mu karere kose ka Nyamasheke.
Ishuri rikuru rya KP rifite amashami ajyanye n’iby’ubuforomo ndetse n’iby’iterambere ry’icyaro, ikaba iherutse kwemezwa n’inama y’abaminisitiri nk’imwe mu mashuri makuru yemewe mu Rwanda. Itorero rya KP rigizwe n’intore zitwa “intagereranywa”.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
akabando kiminsi n’umuriro nibyo rwose twakaraze urubyiruko rwacu mu rwego rwo kubaka igihugu gifite ubukungu buhamye , ndetse n’ejo heza kandi hakomeye higihugu cyacu
urubyiruko rw’u Rwanda rugomba gutozwa umurimo maze bagakura bafite umutima wo kudatekereza ibiva imahanga , ibi bizadufasha kubaka igihugu kirimo abakozi maze tugatera imbere vuba