Abanyeshuri ba UR - Nyagatare banenzwe kutimenyereza Icyongereza

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare banenzwe kutimenyereza indimi z’amahanga zirimo Icyongereza, babwirwa ko byazabagiraho ingaruka mu gushaka akazi.

Abayobozi barahiriye kuyobora abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, bari kumwe n'abayobozi ba kaminuza.
Abayobozi barahiriye kuyobora abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, bari kumwe n’abayobozi ba kaminuza.

Hari ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 29 Gicurasi 2016 mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya b’umuryango w’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, Dr James Gashumba, yavuze ko bibabaje kubona umunyeshuri asoza kaminuza atazi kuvuga urundi rurimi uretse Ikinyarwanda gusa.

Yavuze ko ibyo ari uburangare no kwiyibagiza ko u Rwanda ruri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi ko bagomba guhangana ku isoko ry’umurimo n’abo muri ibyo bihugu bindi.

Ati “Numvaga bamwe indahiro zabo, nkumva nabakosora uko bavuga. Abayobozi bashya ni mwe dutezeho ko mufasha abanyeshuri bose kwimenyereza kuvuga Icyongereza. Muvuge mukose, tubakosore.”

Yongeraho ko kumenya Ikinyarwanda ari byiza cyane ariko na none hakenewe ko abiga bamenya n’indimi z’amahanga kuko zibafungurira inzira z’imirimo.

Rwabugande K. Frank, Umuyobozi mushya w’umuryango w’abanyeshuri b’iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda, yizeje ko na bo bafite intumbero yo gushishikariza abanyeshuri gukoresha indimi z’amahanga.

Rwabugande K. Frank ni we muyobozi mushya w'umuryango w'abanyeshuri biga mu Ishami rya Nyagatare rya Kaminuza y'u Rwanda.
Rwabugande K. Frank ni we muyobozi mushya w’umuryango w’abanyeshuri biga mu Ishami rya Nyagatare rya Kaminuza y’u Rwanda.

We na bagenzi be ngo bihaye inshingano yo gushishikariza abanyeshuri gukoresha indimi z’amahanga kuko ari bo bifitiye akamaro.

Agira ati “Leta ihora ivuga kuzamura ireme ry’uburezi, abari muri kaminuza tugomba kuyunganira. Indimi twarazize, turaziga dukwiye kuzikoresha kuko ni twe bifitiye akamaro. Aha nta warenganya Leta kuko ntako idakora.”

Ku rundi ruhande ariko, ngo hari bamwe mu banyeshuri batinya kuvuga ururimi bitewe no kwanga gusekwa.

Abenshi ngo usanga nk’Icyongereza barakize nabi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bityo bakavuga ko batakimenyera muri kaminuza.

Abo banyeshuri bifuza ko indimi z’amahanga zakwigishwa birushijeho ndetse bikaba n’itegeko kuzikoresha ku mashuri, cyane abanza n’ayisumbuye kuko ngo ari bwo byagira umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri nibisubireho nubwo bigoye bitewe nubuzima nimyigire bamwe became, gusa ntibyaba urwitwazo nibikosore abo bayobozi babagashe

Ganza yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

aha!!!!!birababaje kumva ngo umunyeshuri uri murikaminuza adashobora kwikura imbere yabantu batamunyujijemo ijisho,gusa wabona arikakajagari koguhindagura programe mumashuri.

leodomir nsekerabanzi yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka