Abanyeshuri ba UNILAK basaba ko ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge byakongerwa ku bakiri bato

Muri kaminuza y’abalayiki b’abadivantisite ya Unilak hari abanyeshuri bifuza ko ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge bwakongerwa kandi bikagera kuri benshi cyane cyane abakiri bato mu gutegura u Rwanda ruzira amacakuburi.

Abanyeshuri basabye ko ibiganiro k'ubumwe n'ubwiyunge yagera kuri benshi kandi bikongerwa.
Abanyeshuri basabye ko ibiganiro k’ubumwe n’ubwiyunge yagera kuri benshi kandi bikongerwa.

Ni byo batangaje ubwo basozaga ibiganiro mpaka ku bumwe n’ubwiyunge bamazemo umwaka kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017 ku cyicaro cy’iryo shuri.

Dufatanye Umwali Edovia ni umwe mu banyeshuri ba Inilak umaze umwaka akora ibiganiro mpaka na bagenzi be ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda akaba yarabonye ibiganiro bikiri bike bikaba bitangwa mu buryo butorohereza abiga mu bihe bitandukanye nk’ijoro cyangwa amanywa, nyamara akemeza ko nyuma y’ibiganiro usanga abantu babohoka bakaganira,urwikekwe rugashira.

Yagize ati “Nyuma y’ibiganiro ubona abantu batangiye kwiyumvanamo gusa usanga hari abiga mu bihe bitandukanye batabona umwanya ungana ndetse ubona ibiganiro bikiri bikeya”.

Abanyeshuri batwaye neza mu biganiro, bagatanga ibitekerezo byubaka bashimiwe na Madamu Bernadette Mukamana n'umuyobozi muri INILAK.
Abanyeshuri batwaye neza mu biganiro, bagatanga ibitekerezo byubaka bashimiwe na Madamu Bernadette Mukamana n’umuyobozi muri INILAK.

Iraguha Emmanuel we ngo ubwinshi bw’ibiganiro butuma abanyeshuri bamenya byinshi bituma bahindura imyumvire bari bafite rimwe na rimwe idakwiye.

Ati “Ibi biganiro byampaye ishusho ntari mfite kandi ko nk’abakiri bato dufite inshingano yo kuzakurana ubumwe ndetse no kubwira abandi dufatanije igihugu cyacu”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Unilak Niyonkuru Richard nawe asanga ibi biganiro bikwiye guhoraho kandi bikaba byinshi kuko abenshi mu banyeshuri bafite baba batazi amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko batayibonye cyangwa ngo bayibemo gusa akemeza ko umusaruro ugenda wigaragaraza.

Ati “Nta gipimo cy’imibare wabona gusa iyo abanyeshuri bacu babivuyemo ubona baganira kuri bya bibazo batatinyukaga kuvugana, kuko bagira umwanya wo kujya impaka ku byo bumva n’ibyo batumva”.

Mukamana Bernadette ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali yemeza ko ibiganiro mpaka nk’ibi aribwo bigitangira mu mashuri bikazakomeza bakanabinoza kurushaho akemeza ko nko mu myaka itatu iri mbere umusaruro uzaba wigaragaza.

Ati “Tuzagerageza kubinoza neza kurushaho, abanyeshuri barusheho kumva uko ubumwe bw’Abanyarwnda bwari bumeze n’uko bwasenyutse baharanire ko butazongera gusenyuka”.

Muri ibi biganiro mpaka abo banyeshuri baganira ku ngingo 6 zirimo ubunyarwanda, amateka y’igihugu, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ingengabitekerezo ya jenoside, amashyaka ya politiki n’imikoranire hagati y’iyo mitwe ya politiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka